AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa yuzuye agahinda Joriji yandikiye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo

Ibaruwa yuzuye agahinda Joriji yandikiye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo
10-05-2016 saa 04:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16348 | Ibitekerezo 15

Madamu Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, mbandikiye iyi baruwa nyuma y’imyaka myinshi mfite uburakari, agahinda no kwiheba natewe n’uko maze igihe mu bushomeri bumaze gusa n’ubumbana akarande, nyamara mbona namwe nk’abashinzwe kuturengera ntacyo mudufasha.

Mu by’ukuri madamu Minisitiri, Joriji Baneti nivanye mu bujiji, uburezi butarobanura twahawe na Leta y’u Rwanda nanjye bwangezeho ubu ndi umwe mu bajijutse igihugu gifite, n’ubwo ntaminuje cyane ariko hari ibyo nize gukora, nanjye amaboko yanjye yashobora kubaka u Rwanda.

Impamvu inteye kubandikira, ni uko nifuzaga kubagezaho ikibazo mbona kimaze kuba akarande, cyo gushaka gupyinagaza abashomeri, aho bagiye gutanga akazi hose bakadusaba uburambe, kandi nyine nta kazi tuba twarigeze. Nonese mwumva uretse uburambe mu bushomeri dufite, uburambe mu kazi twabubona dute tutakabonye ?

Madamu Minisitiri, iki gika cyo ndimo kucyandika amarira ashoka ku matama. Mbona ibi bikwiye guhagarara, kandi mbona harimo kwigiza nkana, kuko mu mashuri twize twagiye turangiza bakaduha impamyabumenyi n’impamyabushobozi, zishimangira ko dushoboye, none turanga tugahezwa ngo ntituraramba mu kazi ! Nonese nta kuntu mwafatanya na Minisiteri y’uburezi, mukadushyiriraho ishuri ry’uburambe naryo tukariminuza ariko ntitube mu bushomeri bw’akarande ?

Niba koko Minisiteri muyobora igamije gufasha no guteza imbere umurimo mu Rwanda, abantu bagahabwa akazi nta kurobanura kandi nta ruswa n’ikimenyane bigaragayemo, kuki abatanga akazi batareka ngo dukore ibizamini hatitawe ku burambe dufite mukazi, ahubwo bashaka bagaha n’agaciro uburambe dufite mu bushomeri, ko nabonye nabwo bwatubereye ishuri. Ese madamu Minisitiri, mwamenye ko abashomeri ari twe tuzi agaciro k’akazi kurusha abagafite ?

Mfite byinshi mbona Minisiteri yagakwiye gukora ikabyaza umusaruro abashomeri, kuko niba hari abirirwa bicaye kandi hari ibyo bashoboye, kiba ari igihombo ku gihugu kiba cyaranabatanzeho akayabo ngo bige. Ubutaha ikinyamakuru Ukwezi.com nicyongera kumpa umwanya wo kubagezaho igitekerezo cyanjye, nzabagaragariza ibindi binshengura umutima ku bijyanye n’ubusumbane mu mishahara n’ubwo njye ndi umushomeri ntahembwa. Murakoze kunyumva !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 15
Dusingizimanaelise Kuya 15-10-2017

Joriji aba ari Joriji Banet kabisa

Dusingizimanaelise Kuya 15-10-2017

Joriji aba ari Joriji Banet kabisa

Kabura J.Bosco Kuya 18-04-2017

Ahubwo Niwihangane Joriji Imana Izagukura Mucyavu Ahavumwe Nkahoyadukuye

Sammy Sylvie Kuya 11-03-2017

Joriji we aracyafite amarira yokurira ? Sha agashomeri Kokaradusaza pe ! umuntu yabuze nayokwihangira iyo mirimo bavuga gusa twizere Imana Wenda izatwibuka.

Kaky Kuya 2-08-2016

Ndemeranya na butare igihugu nicyemerere abashakashatsi bigenga kuko nko mugushyira abantu byiciro byubudehe usanga wagirango buri kagari ko murwanda wagira ngo nihame ko haboneka ibyiciro byose byubudehe usanga hose haboneka icyiciro cya1,2,3,4, kandi namwe muri bakuru ntabwo muri buri kagari ko murwanda haboneka abantu bafite inganda.nubwo nanone umuco wokwigira abakene twese atari mwiza ngo dukunde dufashwe.

Obed Kuya 19-07-2016

Nyewendatangaye narinzingo ibyo bibamuricongo habaruswa kumbe nomurwandanuko

aline teta Kuya 4-07-2016

Hhh.joriji ihangane Imana niyo izabikemura naho kwiba Ni icyaha.gusa harigihe mbona turutwa nabatize kko bo bageze kure

Abalam Kame Kuya 13-05-2016

Ni impamo peee !

YOUNGER Kuya 11-05-2016

ubusumbane mu mishahara byo ni ibindi. uzarebe muri WASAC uzumirw.

ear joseph(mubwiriza honore Kuya 11-05-2016

Mbanjekubasuhuza muraho ? Natwedufite ubushomeri bukaze. Joriji aravuga ukuri. Ariko nk abantudufite icyotuzi twagombyekwihangi imirimo. Iciriritse tugakora kanditwatera imbere. Njyenarabitangiye kandi ngezekurecyane
...murakoze.o

ear joseph(mubwiriza honore Kuya 11-05-2016

Mbanjekubasuhuza muraho ? Natwedufite ubushomeri bukaze. Joriji aravuga ukuri. Ariko nk abantudufite icyotuzi twagombyekwihangi imirimo. Iciriritse tugakora kanditwatera imbere. Njyenarabitangiye kandi ngezekurecyane
...murakoze.

ear joseph(mubwiriza honore Kuya 11-05-2016

Mbanjekubasuhuza muraho ? Natwedufite ubushomeri bukaze. Joriji aravuga ukuri. Ariko nk abantudufite icyotuzi twagombyekwihangi imirimo. Iciriritse tugakora kanditwatera imbere. Njyenarabitangiye kandi ngezekurecyane
...murakoze.

Alice Kuya 10-05-2016

Ese Jori uracyaho !!ubu ntiwashaje kuko navuste mbumva.. mumaze no kubona ko icyo kibazo k imirimo gihari koko ntaw ukibona akazi kuko afit urwego rw amashuli agezeho cg ubushoboz afite nanjye ndabibona birabaje nk umuntu utarakoze n ikiraka azakurahe ubwo burambe koko !!!??

Butare Kuya 10-05-2016

Ikibazo cya Jorije gifite ishingiro. Gusa hari aho ntemeranywa ninzego za Leta zivuga ko ubushomeri mu Rwanda ar 2% cg 3%. Iyo mibare Institut des Statistiques irimo intiti zaminuje ziyikura he ? Leta izashake urwego rwigenga rukore ubushakashatsi butabogamye, kugirango ifate ingamba ziboneye, zikwiriye. Yenda Baneti nabsndi benshi babona ibisubizo.

manzi Kuya 10-05-2016

joriji icyecekere wanjye ihanagure wowe uracyari umwana twebwe twararize turihanagura ubu dukora akazi ko kwimura abantu nukuvuga "KWIBA"
komeza wihangane imana irahari

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA