AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

PL yasezeranyije abatuye Musanze na Nyabihu kuvugurura ubuhinzi bukaba umwuga

PL yasezeranyije abatuye Musanze na Nyabihu kuvugurura ubuhinzi bukaba umwuga
17-08-2018 saa 08:25' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 771 | Ibitekerezo

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL ryakomereje gahunda yo kwamamaza abakandida bazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora azaba tariki ya 3 Nzeri 2018.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kanama 2018, abakandida ba PL bakomeje gahunda yo kwiyamamaza mu gikorwa cyabereye mu turere twa Musanze na Nyabihu. Abiyamamaza bahereye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru nyuma bakomereza mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe Intara y’Iburengerazuba ahari hateraniye abantu benshi baje kumva imigabo n’imigambi by’Ishyaka PL.

Hon Mukabalisa agendeye ku mitere y’uturere twa Musanze na Nyabihu yabwiye abaturage ko nibaramuka babagiriye icyizere bakabatora bazabafasha kuvugurura ubuhinzi bukaba ubw’umwuga.

Yagize ati “Aha muri abakozi cyane muhinga ibirayi n’imboga.Nahoze ku muhanda mbona amashu, karoti, ibirayi n’izindi mboga kandi nibyo mwihingira.Turashaka ko nimudutora tuzavugurura ubuhinzi dushingiye kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Nk’abaturage ba hano muzwiho guhinga ibirayi tugomba kwiga uburyo ibyo birayi byajyanwa mu nganda bikavamo ifiriti nziza yoherezwa mu mahanga kandi yatunganyirijwe hano ndetse tuzarebera hamwe uko umusaruro warushaho kwiyongera nubwo ubutaka buhingwaho bwaba ari buto.”

Ikindi yasezeranyije abaturage ni ugukomeza guteza imbere urwego rw’ubukerarugondo muri utu turere ,yongeraho ko bazarushaho kubafasha mu bijyanye n’imibereho myiza ishingiye ku kuboneza urubyaro babyara abana bashoboye kurera.

Hon Mukabalisa yavuze ko kuboneza urubyaro bizatuma abaturage batera imbere mu bukungu, abana bige neza kandi banivuze neza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri PL birakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018 mu Karere ka Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba .

Abakandida ba PL bijeje ko bazateza imbere ubuhinzi bugakorwa kinyamwuga

Umuyobozi mukuru w’ishyaka rya PL,Hon Mukabalisa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA