AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abaturage mu gahinda kuko Abadepite basuye Bugesera ntibabavugishe

Abaturage mu gahinda kuko Abadepite basuye Bugesera ntibabavugishe
5-03-2019 saa 09:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1201 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu murenge wa Nyamata , mu karere ka Bugesera baranenga itsinda ry’ abadepite baherutse gusura ikimoteri kimenwamo imyanda iva mu mujyi wa Bugesera bagasubira I Kigali batavugishije abagituriye ngo bababwire uko iki kimoteri kibabangamiye.

Bamwe muri aba baturage bo mu mudugudu wa Bihari, Akagari ka Kanazi ngo bicujije icyatumye bazinduka iya rubika bajya gukora abadepite none baka baranze kubavugisha, ahubwo bakurira imodoka ‘zitabonana’ bakisubirira I Kigali.

Aba baturage bavuga ko iki kimoteri kibateza amasazi ndetse ko kiri ku gice kimwe cy’ ubutaka butatangiwe ingurane ngo ibi bibazo babigejeje ku buyobozi bubegereye ntibabona igisubizo. Bavuga ko bari bishimye babonye abadepite babasuye bibwirako baza kubagezaho uko iki kimoteri kibabangamiye ariko nabo ntibabahe umwanya.

Umuturage ati “Baraje baparika hano bareba iyi myanda baraganira ubwabo barangiye bakata imodoka zabo barigendera. Ntabwo baduhaye uburenganzira ngo tubavugishe bumve n’ akababaro dufite. ”

Mugenzi we yavuze ko abadepite basuye iki kimoteri bitwaye nabi. Ati “Abadepite baza hano bitwaye nabi. Twabonye ari abagabo b’ abanyacyubahiro n’ abadamu, hari haje abapolisi b’ amanyenyeri, hari haje n’ abasirikare na gitifu w’ umurenge, bamaze gusura hano hoseee buri wese mu modoka ye, buri wese mu modoka ye bahita bigendera.”

Undi muturage ati “Harimo amavatiri, na zimwe zindi bagendamo abo bakize zitabonana ariko nta muntu wagize ngo aravuga.”

Bavuga ko basigaranye ipfunwe bagiye ntacyo babamariye kandi mu kujya kubatora bazinduka. “Twasigaranye ipfunwe ntacyo batumariye kandi intumwa za rubanda zaje. Twazindutse tujya kubatora tuti tuge gutora abadepite nta kibazo tuzagira, ariko baze babone ibi bintu…Ese ubu ngo ni uko batuye I Kigali abenshi ntibavuye mu cyaro. Si abana bacu, si bakuru bacu ntibazi imibereho yo mu cyaro”
Abaturage bibaza niba umuntu waturutse I Kigali yagera Bugesera akamenya akababaro k’ umuturage atakamubwiye.

Imanishimwe Yvette, Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Bugesera avuga ko atajyanye n’ iri tsinda ry’ Abadepite ariko nawe ngo ntiyumva ko abayobozi basura abaturage ntibabavugishe.

Yagize ati “Ntabwo mvuga ngo byabayeho kuko itsinda ry’ abadepite ryabasuye ntabwo twari turi kumwe, ariko kandi mpamya ko umuyobozi wagiye ahantu agiye gushaka amakuru, ntabwo amakuru yayashaka arebye gusa, ntabwo ari ukwitegereza(observation) nubwo nabyo biduha amakuru.”

Yongeyeho ati “N’ ibiganiro n’ abaturage cyane ko abadepite ni intumwa za rubanda, ari n’ ibyiza baba bashaka ni iby’ abaturage bagombaga kubabaza amakuru yabo niba koko bari bajyanywe no gushaka amakuru ajyanye n’ ikimoteri”

Visi Perezida w’ Umutwe w’ Abapite Edda Mukabagwiza wari uyoboye itsinda ry’ abadepite yasuye iki kimoteri yabwiye Radio one dukesha iyi nkuru ko nta nama y’ abaturage yari iteganyijwe kuko bari bagiyeyo batunguye inzego. Gusa ngo raporo izakorwa izamurikirwa inteko rusange kugira ngo ibibazo basanzeyo bifatirwe umwanzuro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA