AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bosenibamwe Aimé agiye gushyingurwa

Bosenibamwe Aimé  agiye gushyingurwa
27-05-2020 saa 06:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3726 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 nibwo hateganyijwe umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Bosenibamwe Aimé wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.

Bosenibamwe yari umuntu uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda biturutse ku bwitange yagiraga mu kazi no kuba yarayoboye inzego zitandukanye zirimo izibanze n’inzego nkuru za Leta.

Bosenibamwe yitabye Imana ku wa Gatandatu 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Uko gahunda yo kumuherekeza iteye ni uko saa Moya za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu ari ukujya gufata umurambo ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Kuva saa Tatu kugeza saa Saba hateganyijwe kumusezeraho mu rugo rwe mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo.

Bosenibamwe yavukiye ku Gisenyi mu Murenge wa Kanama mu 1968, yitabye Imana afite imyaka 52. Amashuri abanza yayize muri EP Ruvunda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayisumbuye ayiga muri Institut ya Kisangani.

Yize muri Kaminuza ya Kisangani, ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani.

Imwe mu mirimo yakoze, ni uko mu 1996 yabaye Umwarimu mu Kigo cy’Ishuri rya EAV Gisovu, kuva mu 1999-2000 aba Umwarimu mu EAV Gitwe. Mu 2000 kandi yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rukira.

Mu 2002-2004, yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, hagati ya 2005 kugeza mu 2006 aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo.

Muri uwo mwaka kandi yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Nyagatare. Kuva mu 2006-2009, Bosenibamwe yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Burera, hagati y’umwaka wa 2009-2016, aba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Kuva mu 2017 kugeza atabarutse mu 2020, Bosenibamwe yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco.

Bosenibamwe yitabye Imana asize umugore n’abana batanu b’abakobwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA