AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bugesera : Ubuzima bubabaje bw’ umukobwa ubyuka saa cyenda z’ ijoro akagenda km10 ajya ku ishuri

Bugesera : Ubuzima bubabaje bw’ umukobwa ubyuka saa cyenda z’ ijoro akagenda km10 ajya ku ishuri
22-02-2019 saa 17:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9402 | Ibitekerezo

Umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 16 witwa Odette Nyiramigisha wo mu karere ka Bugesera Umurenge wa Rweru ni umwe mu banyeshuri bakora urugendo rw’ ibilometero birenga 10 bajya kwiga, abyuka saa cyenda z’ ijoro akitegura agatangira urugendo ngo adakerererwa.

Saa kumi z’ igitondo abanyamakuru bazindukiye iwabo wa Nyiramigisha basanga yamaze gukubura imbuga no koga, ahita yambara imyenda y’ ishuri bafatanya urwo rugendo rwa kilometero zirenga 10.

Nyiramigisha yabwiye RBA ko yabyutse saa cyenda z’ ijoro agasubira mu masomo, agakubura akabona gutangira kwitegura kujya ku ishuri.

Yagize ati “Mbyuka nka saa cyenda, ngasubira mu masomo, nkareba nk’ uturimo dukeya wenda ngasiga nkubuye nk’ aha ngaha mu mbuga narangiza ngahita nkaraba nkajya ku ishuri”.

Odette Nyiramigisha wiga mu mwaka wa 5 w’ amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’ Amashuri rwa Nkanga aturuka mu rugo iwabo saa kumi n’ igice z’ igitondo, agakora urugendo rw’ amasaha abiri. Agera ku ishuri saa kumi n’ ebyiri n’ igice.

Nyiramigisha n’ abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019 bagiye bahura n’ abahinzi bazindutse bajya guhinga kuko hari ku kwezi, ndetse n’ abandi banyeshuri bahuriye na Nyiramigisha ku kwiga kure y’ iwabo.

Uyu mukobwa yavuze ko iyo ageze ku ishuri agerageza kwiga ashyizeho umwete nubwo aba yananiwe, akabikora mu rwego rwo guhumuriza ababyeyi be.

Ati “Ngerageza kwiga cyane kugira ngo ababyeyi banjye mbereke ko mba ntavunitse cyane ariko ubundi biratuvuna cyane kuba tugera ahangaha tugataha bwije kandi n’ ubundi twaje bwije”

Umwarimu wigisha kuri iki kigo yavuze ko hari amasaha agera abanyeshuri baturuka kure bagasinzira kubera urugendo baba bakoze butaracya kugira ngo batagera ku ishuri bakerewe. Ati “Iyo umuntu atangiye gusinzira kandi amasaha yo gutaha ataragera no kwiga ashobora bimwe kutabifata”

Inzobere mu bijyanye n’ ubumenyamuntu Leonard Kagemanyi wibanda ku burezi avuga ko iyo umwana akora urugendo rurerure ajya kwiga bimugiraho ingaruka. Ngo bishobora gutuma ahondobera mu ishuri mwarimu atasesengura neza akaba ashobora kwita uwo mwana ko ari umunebwe.

Akomeza agira ati “…byagera aho ukabona ashaka no kwikinira gusa. Ingaruka ni uko nta manota meza ashobora kugira, mwarimu atabikurikirana kubera kugira abanyeshuri benshi, abo bana nibo bata ishuri”

Dr Munyakazi Issac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye muri Minisiteri y’ uburezi yavuze ko iki kibazo cy’ abana bakora urugendo rwa kilometero 10 bajya kwiga bakizi. Avuga ko kizakemurwa no kongera ibyumba by’ amashuri.

Yagize ati “Hari abakora ibilometero birenga 10, hari n’ abakora 8 , ubwo mu kugena bya byumba duhera aho ngaho tubona ko abana bakora ibilometero bigeze ku 10 bajya ku ishuri”

Dr Munyakazi avuga ko intego ari uko nta mwana ugomba kurenza ibilometero 10 ajya ku ishuri. Uyu mwaka Leta izubaka ibyumba by’ amashuri 1776, umwaka ushize nabwo hubatswe ibirenga 1000.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko ikeneye miliyari ziri hagati ya 11 na 14 kugira ngo haboneke ibyumba birenga 2000 bishobora kuziba icyuho cy’ abana bajya kwiga bakoze urugendo rurerure.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA