AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dr Bihira wari ugiye kuzuza ukwezi afunzwe yarekuwe atanze ingwate

Dr Bihira wari ugiye kuzuza ukwezi afunzwe yarekuwe atanze ingwate
22-09-2021 saa 07:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1740 | Ibitekerezo

Inzobere akaba n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Dr Bihira wari ugiye kumara ukwezi afunzwe kubera ibyaha bifitanye isano n’uburiganya akurikiranyweho, yarekuwe by’agateganyo atanze ingwate.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe iki cyemezo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 cyo kurekura by’agateganyo Dr Bihira Canisius ukekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya.

Dr Bihira usanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu akaba anakunze kubisesengura, yari yatawe muri yombi tariki 25 Kanama 2021 akekwaho ibikorwa bigize kiri cyaha yakoze yifashishije ikigo cy’imari kitwa AFADE Ltd (African Agency for Development and Environmental Project) yashinze.

Byavugwaga ko Dr Bihira yahamagariye abantu kugura imigabane muri kiriya kigo kugira ngo bagere ku bukire kuko kizatanga inyungu ihanitse kandi vuba.

Gusa ngo abantu benshi bayobotse ibyo yabizezaga ndetse ngo batanze agera kuri Miliyoni 16 Frw ariko ko inyungu bizejwe batayibonye ndetse ko bageze n’aho basaba gusubizwa imisanzu yabo ariko ntibayihabwa.

Me Munyentwari Jean Maurice, uri mu banyamategeko bunganira Dr Bihira yatangaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umukiliya wabo hagendewe ku kuba uregwa yaburana ari hanze ari ihame.

Ikindi kandi ngo urukiko rwashingiye ku buryo baburanye bagaragaza ko iriya nzobere mu by’ubukungu ari inyangamugayo idashobora gutoroka ubutabera.

Nanone kandi Dr Bihira uregwa icyaha kibarwamo agera kuri miliyoni 16 Frw, ngo yanatanze ingwate iruta agaciro k’ibyo akekwaho.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategets ako Dr Bihira arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, rwanemeje ko azajya yitaba Ubushinjacyaha rimwe mu cyumweri.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA