AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya kuri Bosenibamwe witabye Imana- Amafoto agaragaza umurava yagiraga

Ibyo wamenya kuri Bosenibamwe witabye Imana- Amafoto agaragaza umurava yagiraga
23-05-2020 saa 15:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6003 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Bosenibamwe Aimé yitabye Imana azize uburwayi.

Bosenibamwe Aimé yabaye Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru mbere y’uko agirwa umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco.

Bosenibamwe yavukiye ku Gisenyi mu Murenge wa Kanama, yitabye Imana afite imyaka 50 y’amavuko.

Nyakwigendera yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani ; yashakanye na Sifa Gloriose, bafitanye abana bane.

Nk’uko abenshi bari babimuziho nawe yari abyiyiziho, kuko muri 2012 yavuze ko mu bintu bimuranga harimo ubunyangamugayo, umurava no gukunda umurimo.

Akiri guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe yavuzweho gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda abyamaganira kure.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Mutarama 2015 Bwana Bosenibamwe Aimé yavuze ko adashobora gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi atakorana n’abo yise ‘abadelenka’

Mu rubanza rwaregwagamo abaturage n’abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru, baregwa gukorana na FDLR, niho abaregwa bashyiraga mu majwi Guverineri w’iyi ntara ko nawe yari mu magambi bafatiwemo wo guforana na FDLR.

Bosenibamwe mu magambo ye yagize ati “Ntabwo bibaho kandi ntibishoboka ko umuntu ukomeye nka guverineri nakorana n’umwanzi w’igihugu FDLR”

Yongeraho ati “Igihe nzaba nkiri umuyobozi w’intara, sinshobora kuzagamburuzwa na rimwe n’imbaraga za opposition”

Icyakora yanikomwe abamushyize mu majwi, avuga ko guverineri nta hantu yahurira nabo, dore ko yabise ABA DELENQUANTS (abadelenka).

Bosenibamwe yafotowe inshuro zirenze imwe mu muganda rusange ngarukakwezi ari gukoresha imbaraga z’umubiri ubusanzwe zidakoreshwa n’abanyapolitiki mu muganda.

Mu muganda wo kubaka ibiro by’akagari ka Nyamugari, mu murenge wa Nemba,mu karere ka Burera wabaye tariki 13/03/2013, nibwo Bosenibamwe Aimé yafotowe yambaye umupira w’umweru yikoreye ibuye riremereye.

Icyo gihe yavuze ko Abanyarwanda bifitemo imbaraga ndetse ko bazikoresheje zakemura byinshi, ati "Umuganda nicyo gisubizo ku bibazo byacu"

Uyu mugabo wigeze gukora akazi k’ubwarimu, mbere gato y’uko mu Rwanda haboneka umurwayi wa covid-19 yavuze ko ababyeyi bazajya bananirwa kubuza abana babo kujya mu muhanda aribo bazajya bajyanwa mu bigo by’inzererezi.

Icyo gihe yari mu karere ka Huye mu gikorwa cyo guhuza abana bakuwe mu muhanda n’imiryango yabo. Iki gikorwa cyabaye tariki 11 Werurwe 2020, covid-19 iboneka mu Rwanda tariki 14 Werurwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA