AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MINEDUC yahinduye uburyo bwo guha abanyeshuri ibigo

MINEDUC yahinduye uburyo bwo guha abanyeshuri ibigo
4-01-2019 saa 13:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4388 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ uburezi yatangaje ko yamaze guha ibigo abanyeshuri batsinze neza ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2018. Abanyeshuri bahawe ibigo abayobozi b’ ibigo batagiye guhitamo abanyeshuri nk’ uko byari bisanzwe bigenda.

Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe uburezi REB ntabwo cyatangaje inota fatizo nk’ uko byagendaga mu myaka yatambutse.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi ushinzwe amashuri abanza, ayisumbuye n’ ay’ inshuke Dr Isaac Munyakazi yavuze ko Minisiteri izajya iha ibigo abanyeshuri batsinze ititaye ku bafite amanota menshi cyangwa make kugira abahanga bigane n’ abafite intege nke.

Iyo abayobozi b’ ibigo bahitagamo abanyeshuri bahitagamo abafite amanota meza bikarangira abahanga bagiye ku kigo kimwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko mu guhitamo ibigo abanyeshuri bazoherezwamo hibanzwe ku ngingo zitandukanye.

Yagize ati “Icyo twashingiye mu gutanga ibigo ni uko abanyeshuri batsinze, icya kabiri ni ibigo basabye n’imyanya iboneka mu mashuri bakeneye kwigamo.”

Dr Ndayambaje yavuze ko ibihuha byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga havugwa inota fatizo atari ukuri,batamenye aho byaturutse.

Abanyeshuri bose bari mu byiciro bine bya mbere bafashwe nk’abatsinze ndetse MINEDUC yanzuye ko bazajya basaranganywa ibigo uko REB yabiteganyije.

Mu minsi ishize,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac,yavuze ko nta shuri rya kamara mu Rwanda kuko yose atanga uburezi ndetse avuga ko ibyo guha abanyeshuli ibigo kubera amanota bagize byakuweho.

Kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mutarama 2019, umunyeshuri wo mu mashuli abanza ashobora kureba ikigo yoherejwemo, anyuze ku rubuga rwa www.reb.rw, akareba ahanditse View Result, agashyiramo kode ye mu kazu, akabona aho yoherejwe.

REB yatangaje ko ibigo bishya by’abanyeshuli basoje Icyiciro rusange bizatangazwa mu minsi ya vuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA