AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ndayishimiye wambuwe n’ishuri rya ‘College d’Espoir de Gasogi’ ubuzima bwe buri mu kaga

Ndayishimiye wambuwe   n’ishuri rya ‘College d’Espoir de Gasogi’ ubuzima bwe buri mu kaga
21-05-2018 saa 09:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5631 | Ibitekerezo

Rwiyemzamirimo Ndayishimiye Jean Baptiste usanzwe ukora imirimo y’ubucuruzi bwo kugemura ibiribwa ku bigo by’amashuri atandukanye ya hano mu Rwanda aravuga ko kuri ubu ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kujyana ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni eshanu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya ‘College de l’Espoir de Gasogo’ giherereye mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, kikaba cyaramwambura kwishyura banki ndetse n’amadeni yafashe bikomeje kumubera ingorabahizi.

Ndayishimiye avuga ko yambuwe n’iri shuri rya College d’Espoir de Gasogi nyuma y’uko abagemuriye ibiribwa muri Mata 2017, ngo bagirana amasezerano (Dufitiye kopi) y’uko akimara kugeza ibi biribwa ku kigo azahita yishyurwa amafaranga yose ari nabyo byatumye ajya gufata amadeni ahantu hatandukanye kuko yari yizewe ko azahita yishyurwa nawe akishyura.

Akomeza avuga ko ibi biribwa yabigejejeyo ibyo kumwishyura barabihindura bamubwira ko yagaruka, nyuma aje gusubirayo bamubwira ko amafaranga ataraboneka andi bamubwirako bayahembye abarimu akomeza abishyuza kugeza n’uyu munsi bataramwishyura.

Mu byo uyu rwiyemezamirimo avuga yagemuye kyuri iri shuri rya College d’Espoir de Gasogi harimo, toni eshatu z’umuceri, toni eshatu z’akawunga, ibiro 400 by’isukari, ibiro 300 by’ifarini, litiro 15 z’amavuta ndetse n’ibiro 300 by’ifu y’amasaka.

Ibi byose avuga ko byari bihagaze agaciro k’asaga miliyoni eshanu aho avuga ko muri ayo mafaranga yose yishyuwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko andi mafaranga akaba ahora abishyuza bamurerega kugeza ubwo umwaka ushize atarayabona.

Mu kiganiro na Ukwezi.com hagarariye iki kigo , Muhirwa Alexandre yemeye ko uyu mwenda bawumurimo ariko kandi yavuze ko hari ibiganiro bagiranye na Jean Baptside ndetse ahamya ko mu byumweru bibiri biri imbere amafaranga yose bazaba bayamwishyuye.

Umva hano : Ndayishimye wambuwe na College d’Espoir de Gasogi ararira ayo kwarika


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA