AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngoma : Umunyerondo uherutse gucibwa ikiganza n’abajura yagabiwe Inka

Ngoma : Umunyerondo uherutse gucibwa ikiganza n’abajura yagabiwe Inka
8-10-2021 saa 08:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1021 | Ibitekerezo

Umuturage usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano [Umunyerondo] wo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, ari mu baturage bagabiwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Uyu Mbonigaba Innocent yaciwe ikiganza n’abakekwaho kuba ari abasore babiri bavukana b’abajura ubwo mu kwezi bafatirwaga mu cyuho bari kwiba inanasi mu murima mu Kagari ka Agatare mu Murenge wa Mugesera.

Mbonigaba Innocent waciwe ikiganza kikavaho burundu, ubu arakivuza agashimira ubuyobozi bwakomeje kumwitaho ndetse n’umuryango.

Ubu bumuga avuga ko bwashoboraga gutuma abana be bazahazwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi ariko ko kuba abonye Inka bizamufasha cyane kuba batagira biriya bibazo.

Yagize ati “Mfite abana babiri ariko natekerezaga ko bashobora kuzajya mu mutuku bitewe n’uko ntakibasha kubashakira ibyo kurya bihagije ariko ubu ndashimira ubuyobozi bwaduhaye inka aho igiye kumfasha mbone amata n’ifumbire."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alex, ubwo uriya munyerondo yari akimara gucibwa kiriya kiganza, yari yatangaje ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi umuryango we.

Iriya nka yahawe, yatanzwe muri gahunda yo koroza abaturage 104 batishoboye aho uyu Munyerondo na we ubu ari mu bafite ubumuga yatejwe na bariya bakekwa ko ari abajura.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA