AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngororero : Umugore washinjaga umugabo we kutamuhahira bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye

Ngororero : Umugore washinjaga umugabo we kutamuhahira bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye
28-09-2021 saa 14:14' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1927 | Ibitekerezo

Umugore wari utuye Mu Mudugudu wa Bitare mu Kagari ka Kabaya mu Murenge wa Kabaya akarere ka Ngororero, bivugwa ko yari amaze iminsi atongana n’umugabo we amushinja kutamuhahira, bamusanze mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye.

Uyu mugore witwa Uwamahoro, yasanzwe n’umugabo we mu nzu yapfiye mu ijoro ryo ku ya 26 Nzeri 2021 ubwo yari avuye mu kazi asanzwe akora akazi ko kugemura amandazi mu bacuruzi.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabaya kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ubundi babone kumushyingura.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we witwa Hakizimana babanaga batarasezeranye, bari bamaze iminsi mu ntonganya zishingiye ku byo bombi bashinjanyaga.

Umugore ngo yashinjaga umugabo we kudahahira urugo mu gihe umugabo na we yamushinjaga gutaha atinze ku buryo yamukekaga ibindi bitari byiza.

Ndayambaje Godfroid uyobora Akarere ka Ngororero, atangaza ko ariya makuru ari impamo ndetse ko inzego zibishinzwe zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zatangiye iperereza.

Yagize ati “Hamenyakanye amakuru ko Uwitwa Uwamahoro Odiya ufite imyaka 21 yiyahuriye mu nzu yabagamo akoresheje umwenda bakenyera mu ijosi.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA