AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyabihu : Abantu batandatu barimo abagore 4 bafatanywe udupfunyika 11.500 tw’urumogi

Nyabihu : Abantu batandatu barimo abagore 4 bafatanywe udupfunyika 11.500 tw’urumogi
7-05-2021 saa 16:04' | By Editor | Yasomwe n'abantu 809 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwataye muri yombi abantu batandatu bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabibu bafatanywe udupfunyika 11 500 tw’urumogi.

Aba bantu uko ari batandatu barimo abagore bane ari bo ; Mukasine Marie Louise, Nyirahakuzimana Sifa, Irankunda Vestine na Musabyimana Damarcie ndetse n’abagabo babiri ari bo ; Ntawunezarubanda Fabien na Mutarambirwa Jean de Dieu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko aba bantu bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano.

Bakurikiranyweho gutunda, kubika no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi no gutanga ruswa.

Aba bafatanywe udupfunyika 11,500 tw’urumogi bateganyaga kohereza mu tundi Turere dutandukanye, bakaba banagerageza gutanga ruswa kugira ngo barekurwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko aba bantu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi yatanze ubutumwa igira iti “Iboneyeho kongera kwihanangiriza abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babikoresheje ndetse no ku babicuruza kuko bihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.”

Umwe yashatse gutanga ruswa

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA