AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyabihu : Ushinzwe Abakozi mu karere yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ ibihumbi 500frw

Nyabihu : Ushinzwe Abakozi mu karere yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ ibihumbi 500frw
24-05-2019 saa 16:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4742 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Dukuzimana Hermogene , ushinzwe abakozi mu karere ka Nyabihu akurikiranyweho kwakira ruswa y’ ibihumbi 500.

Mbabazi Modeste , Umuvugizi w’ Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB yatangarije UKWEZI ko uwo mukozi akurikiranyweho kwakira ruswa y’ ibihumbi 500, ngo yafashwe ku wa Kabiri w’ iki cyumweru akuwe iwe mu rugo mu karere ka Musanze.

Mbabazi Modetse ntabwo yadutangarije imvano n’ impamvu y’ iyo ruswa gusa yavuze ko Dukuzimana afungiye kuri RIB sitasiyo ya Mukamira.

Yagize ati “Yafatiwe Musanze mu rugo iwe yakira ruswa”.

Amakuru agera k’ UKWEZI avuga ko Dukuzimana yakiriye iyi ruswa kugira ngo ashyire umukozi mu mwanya w’ akazi binyuranyije n’ amategeko.

Tariki 6 Gicurasi 2019, nibwo muri aka karere habaye ikizamini cy’ akazi cyo gushaka umukozi ushinzwe ikoranabuhanga (ICT) mu karere.

Umwarimu witwa SIBOMANA Japhet w’ imyaka 39 ukora kuri G.S Rega-Catholique bivugwa ko yakoze nk’ umukomisiyoneri wa Dukuzimana ahamagara abantu bose bakoze icyo kizami abaka ruswa kugira ngo uwemeye gutanga ruswa azahabwe uwo mwanya.

Umwarimu witwa UWIMANA Faustin bivugwa ko yahaye ruswa Sibomana ngo ayimuhere Dukuzimana nuko RIB igafatira mu cyuho Sibomana ayihereza Dukuzimana.

Amakuru twamenye avuga ko uko ari batatu bari batawe muri yombi ariko SIBOMANA Japhet akaza gutoroka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA