AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyamagabe : Yasize umwana hafi y’ ishyamba ahasiga agapapuro kavuga ko ‘yamukundaga’

Nyamagabe : Yasize umwana hafi y’ ishyamba ahasiga agapapuro kavuga ko ‘yamukundaga’
27-09-2019 saa 08:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10669 | Ibitekerezo

Umubyeyi utaramenyekana yasize umwana w’ amezi 4 ku gashyamba atoragurwa n’ uwihitiraga ajya mu isoko. Aho uyu mwana yatoraguwe hari agapapuro kanditseho igihe uyu mwana yavukiye, amazina ye n’ ubutumwa buvuga ngo ’Bye Bebe ndagukunda’

Uyu mwana yatoraguwe mu mudugudu wa Sumba, Akagari ka Sumba umurenge wa Gasaka saa kumi n’ ebyiri z’ igitondo cyo ku wa 26 Nzeri 2019.

MUJAWAYEZU Prisca, Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yabwiye UKWEZI ko uyu mwana akimara gutoragurwa yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyamagabe abaganga baramusuzuma basanga nta kibazo afite.

IGENUKWAYO Marie Rose w’ imyaka 34 y’ amavuko niwe watoraguye uyu mwana ubwo yari agiye ku isoko rya Karambi agakenera gukoresha ubwiherero bw’ Urusengero rw’abahamya ba Yohova ruri muri ako gace.

Marie Rose akimara kubona uyu mwana ngo yagize ubwoba abanza kubyereka abo bari kumwe, maze uyu mwana bahita babanza kumujyana ku biro by’ umurenge wa Gasaka, ahava ajyanwa kwa muganga.

Uwasize uyu mwana yasize agapapuro kanditseho ngo ‘INEZA Peace Raziella yavutse 15/05/2019 afite amezi 4 Bayi bebe nagukundaga’.

Visi Meya Prisca ashima uyu mubyeyi watoraguye uyu mwana akaniyemeza kumurera kuko yagaragaje ko afite urukundo rwa kibyeyi. Asaba abakobwa n’ abagore muri rusange kugira urukundo.

Uwatoraguye uyu mwana yasabye Leta ko igihe hajya haboneka ubufasha yajya imwunganira mu kumurera.

Visi Meya Prisca avuga ko mu mugi wa Nyamagabe hari abakobwa babyara abana bakabata agatekereza ko byaba ariko byagenze kuri uyu watoraguwe, avuga kandi ko Abanyarwanda bakwiye kongera kugira urukundo rwa kibyeyi.

Agira ati "Ngewe icyo nasaba Abanyarwanda ni ukongera kugira urukundo kuko iyo ufite urukundo nta nubwo nubwo umenya ko uri ubukene kuko iyo ufite urukundo wegera abandi kugira ngo ubeho kandi ubesheho abawe. Umutima w’ urukundo rero ningombwa, twongere tuwugire. Ntushobora gukunda abandi utakunze uwakuvuyemo"

Ku rundi ruhande ariko ngo byanashoboka ko uyu mwana yaba yatawe n’ umukozi amwibye nyirabuja kugira ngo amuteshe umutwe. Visi Meya asaba uwaba afite amakuru yatuma nyiri uyu mwana amenyekana kuyashyikiriza ubuyobozi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA