AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyamasheke : Ikamyo yari itwaye inka yakoze impanuka iteye ubwoba igwamo abantu 2

Nyamasheke : Ikamyo yari itwaye inka yakoze impanuka iteye ubwoba igwamo abantu 2
22-04-2021 saa 11:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 9218 | Ibitekerezo

Mu mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamashake habereye impanuko ikomeye y’imodoka yari itwaye inka, igwamo abantu babiri.

Ababonye iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bavuga ko ishobora kuba yatewe no kuba iriya modoka yacitse feri ikagwa munsi y’umuhanda.

Bavuga kandi ko abashumba 2 bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Karengera abandi bari imbere hakenewe imashini yo gukata ibyuma ngo bakurwemo bakaba bari bashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko mu makuru y’ibanze bamaze gukusanya abantu babiri bahise bitaba Imana.

Yagize ati “Twari tukiyegeranya [amakuru] ariko ikiriho ni uko iyo mpanuka yabaye koko. Ni ukuvuga ngo turacyakurikirana iby’iyo mpanuka.

Yakomeje agira ati “ariko nk’amakuru y’ibanze hari hamaze gupfa abantu babiri, navuga ko babuze ubuzima bwabo muri iyo mpanuka ndetse hagapfa inka zirindwi zari mu modoka cyangwa se iyo modoka yari itwaye.”

Iyi kamyo yari itwaye ziriya nka 20 izerekeje mu isoko rya Rugali, zirindwi muri zo zikaba zahise zipfa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA