AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza : Urubyiruko rwahanze imirimo ruti ‘abakiriya ni bake’

Nyanza : Urubyiruko rwahanze imirimo ruti ‘abakiriya ni bake’
22-03-2019 saa 08:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 750 | Ibitekerezo

Urubyiruko rukorera mu karere ka Nyanza ubukorikori butandukanye rwavuze ko rufite ikibazo cyo kutabona abakiliya bahagije, akarere karwizeza ko kagiye kurukorera ubuvugizi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2019, nibwo ku kigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka Nyanza hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’urubyiruko rizamara iminsi ibiri. Aha niho urubyiruko rwamenyeshereje ubuyobozi ko ibyo rukora bitabona abakiriya bahagije.

Iri murikabikorwa ryafunguwe ku mugaragaro n’ Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu Uwanyirigira Clarisse n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme. Bari hamwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu ry’urubyiruko mu Karere Niyongira Wellars n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madame Umutesi Solange.

Nyuma yo kurifungura basuye ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko birimo imyenda, ibikomoka ku buhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa ni urubyiruko rw’abangavu batewe inda batabiteganyije bagafashwa kwiga imyuga, abafite ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutumva no kutavuga.

Uru rubyiruko rwabwiye ubuyobozi ko abantu usanga bataraha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Umwe mu rubyiruko ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu akoresheje intabaza n’amatara

Yagize ati : "Nk’ubu abakora ibi ngibi benshi ni abo muri Kenya kandi natwe i Nyanza hano turabikora ariko kubona ubigura biragoye n’ubwo kubimenyekanisha natwe tutarabikora cyane"

Umukobwa watewe inda atateganyije uri muri koperative y’ ababoha imipira y’imbeho yavuze ko abakiriya atari benshi cyane.

Ati : "Ubu ngubu ntawakongera kudushuka ariko ntabwo ababigura ari benshi cyane gusa amafaranga turayabona ntitwifuze"

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu ku rwego rw’Igihugu yabasabye gukorera igihugu no gukorana n’ibigo by’imari.

Ati : "Rubyiruko murasabwa gukorera igihugu no gushyigikira ibikorerwa iwacu mu Rwanda. Urugendo mwatangiye ni rwiza ariko murasabwa gushyiramo imbaraga mugakorana n’Ibigo by’Imari kugira ngo mutere imbere kandi murusheho kugeza kure ibyo mukora"

NTAZINDA Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabwiye uru rubyiruko ruri mu imurikabikorwa ko ubuvugizi buzakorwa kugira ngo ibikorerwa muri Nyanza bikundwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Yabasabye kandi kunoza umurimo mu bikorwa bagaragaje bikaba byiza kurushaho ndetse yizeza abamaze kuzuza ibyangombwa ko Akarere kazabafasha bakabona ubuzima gatozi bagakora neza kurushaho cyane cyane amakoperative.

Iri murikabokorwa rizasoza n’inteko rusange y’urubyiruko izaba tariki 22 Werurwe 2019 aho biteganijwe ko na Minisitiri w’Urubyiruko azayitabira. Mu mihigo y’urubyiruko y’umwaka ushize wa 2017-2018, Nyanza yabaye iya 14.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA