AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nzeyimana yahembwe Miliyoni yo kunganira umushinga udasanzwe yamuritse

Nzeyimana yahembwe Miliyoni yo kunganira umushinga udasanzwe yamuritse
12-09-2018 saa 18:17' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2439 | Ibitekerezo

Amarushanwa ya Youth connekt Awards ahuza ba Rwiyemezamirimo bakiri bato ari kuba ku nshuro ya 7 yageze mu Ntara y’Uburengerazuba akaba mu Karere ka Karongi, aho Nzeyimana Mico osacar wahize abandi mu kugira umushinga mwiza yahembwe Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Nzeyimana Mico osacar yagaragaje umushinga wo gukora ibikoresho bitandukanye mu migano, ukaba wahize indi mishinga yamuritswe kubera ubwiza bw’ibikoresho akora.

Uyu musore wahembwe nk’urubyiruko wahize bagenzi be bari bamuritse imishinga yabo, yari ahatanye na Maniraho frank wo mu karere ka Karongi ufite umushinga wo gukora amamashini aturaga amagi ndetse na Nyirinsuti Joselyine wo mu Karere ka Nyamasheke ukora umutobe mu mbuto zitandukanye.

Aba ba rwiyemezamirimo bakiri bato bahawe umwanya wo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, basobanura imishinga yabo, bagaragaza cyane icyo imariye Abanyarwanda.

Nyuma yo kumva no kureba ibikorwa by’aba basore batangije imishinga bakiri bato, abagize akanama nkemurampaka biherereye kagenzura neza ibyo kamaze kwereka n’abahatanwa maze batanga amanota bakurikije uko imishinga bagaragarijwe irutana.

Umushinga wa Nzeyimana Mico Oscar wahigitse iy’abo bari bahatanye n’amanota 77.3%, mu gihe uwuwamukurikiye Maniraho Frank wagize amajwi 75,3% uwa Nyirinshuti Josephine uza ku mwanya wa gatatu n’amanota 64.3%.

Nzeyimana Mico Oscar waje ku mwanya wa Mbere yahembwe Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kumufasha kwagura ibikorwa bye.

Nzeyimana akimara guhabwa iki gihembo yavuze ko ari imbaraga yungutse zigiye kumufasha kwagura no kunoza imikorere y’umushinga we maze urusheho gutera imbere.

Yagize ati “Aya mafaranga mbonye ngiye kuyongera kuyandi kugira ngo mbashe kugura imashini ikora uduti dusukura amenyo (Cure-dent) kugira ngo abantu bareke gukomeza kuzitumiza mu mahanga.”

Bimwe mu byo Nzeyimana akora mu migano

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko Emmanuel Bigenimana yashimiye ababashije kwitwara neza ku rwego rw’Intara n’abitabiriye amarushanwa muri rusange, ashimangira ibikorwa nk’ibi ari ingirakamaro kuko ari byo bitanga ibiisubizo by’ibura ry’akazi.

Yagize ati “Igihugu cyizeye ko urubyiruko arimwe gisubizo mu guhanga imirimo ikenewe kandi aba bageze kuri uru rwego berekanye ko bishoboka.”

Nyuma yo gutanga ibihembo ku batsinze, urubyiruko rusaga 500 rwari rwitabiriye iki gikorwa rwaganirijwe kuri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu zirimo NEP Kora wigire, umuco wo kwizigamira no kwirinda ibiyobyabwenge.

Aba bahize abandi mu rwego rw’Intara, bazahura na bagenzi abo bahize abandi mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali, bahabwe amahugurwa y’iminsi 3 ku bijyanye guteza imbere imishinga mu kuyasoza bongere bamurike imishinga yabo uzahiga abandi ahembwe Miliyoni 5 nk’igihembo nyamukuru.

Miliyoni yahembwe ngo izamufasha no gutangira gukora Cure-dent

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Emmanuel Bigenimana yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi ari igisubizo ku kibazo cy’ubushomeri

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abasaga 500


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA