AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi yerekanye abantu 12 barimo Jay Polly bafatiwe mu birori

Polisi yerekanye abantu 12 barimo Jay Polly bafatiwe mu birori
25-04-2021 saa 09:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3581 | Ibitekerezo

Mu gitondo kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekane abantu 12 barimo umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly, bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Aba bantu 12 barimo uyu muraperi wakanyujijeho mu Rwanda ubwo yigeze kugira abakunzi benshi kubera ibihangano bye, bafatiwe i Kibagabaga bari kunywa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.

Aba bantu kandi bari kumwe n’umukozi w’ibitaro bwa Kibagabaga wabakoreye ibyemezo by’uko bipimishije COVID-19 bigaragaza ko ari bazima nyamara batarigeze bafatwa ibizamini.

Muri Kanama 2018, uyu muhanzi Jay Polly yari yatawe muri yombi kubera gukubita umugore we Uwimbabazi Sharifa akamukura amenyo ndetse akaza no guhamywa n’icyaha akatirwa gufungwa amezi atanu.

Ku itariki ya 01 Mutarama 2019, Tuyishime Joshua AKA Jay Polly yarekuwe arangije igihano, yakirwa n’abantu banyuranye barimo uwari umugore we Uwimbabazi Sharifa yari yakubise ndetse na Bad Rama wahise anamusinyisha muri Label ye ya The Mane na yo atatinzemo nyuma yo kunaniranwa.

Jay Polly utagikunze kugaragara mu bikorwa bya muzika, byaje gutangazwa ko yatandukanye n’uriya mugore we Uwimbabazi Sharifa banafitanye umwana w’umukobwa ndetse bombi yaba Jay Polly na Uwimbabazi Sharifa byavuzwe ko bafite abakunzi bashya.

Jay Polly yigeze kuba umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda dore ko yanaje kwegukana irushanwa riri mu yakomeye yabayeho mu Rwanda rya PGGSS ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya kane ryo muri 2014.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA