AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : Umugore yafatanywe ibiro 45 by’urumogi mu rugo rwe

Rubavu : Umugore yafatanywe ibiro 45 by’urumogi mu rugo rwe
7-06-2018 saa 08:31' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1743 | Ibitekerezo

Mu nzu y’uwitwa Ntabanganyimana Francine, ibarizwa mu kagari ka Gikombe, mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu ; ku wa kabiri tariki 4 Kamena uyu mwaka, Polisi yahafatiye ibiro 45 by’urumogi ; ikiba ikomeje gushaka uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko wabuze ubwo Polisi yageraga iwe mu rugo.

Rubavu ni hamwe mu hantu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge biba bivanywe muri kimwe (bimwe) mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Mu bajya bahafatirwa hari ababa bahishe urumogi mu bihaza ; mu mapine y’igare, mu majerekani arimo amata, mu migati ; hari ndetse n’abajya bafatwa barwambariyeho ingofero cyangwa imyenda (barwihambiriyeho bakoresheje imikoba ; hanyuma bakarenzaho imyenda).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira yasobanuye uburyo mu rugo ry’uyu mugore hafatiwe urwo rumogi yemeje aya makuru avuga ko polisi yafatanyije n’inzego z’ibanze mu gutahura uyu mugore.

Ati," Twabonye amakuru ko mu rugo rwe hinjijwe urumogi. Polisi ikibimenya, yafatanyije n’izindi nzego zirimo Ingabo , Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gusaka urugo rwe ; hafatirwamo urumogi rungana rutyo ; rujyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe Polisi ikomeje gushaka uwo mugore.’’

Yunzemo ati,"Mbere ya byose turashima abatanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa. N’ubwo nyirarwo atarafatwa (akaba agishakishwa) ; nibura gufatwa kwarwo byatumye ubuzima bwa benshi bari kuzarukoresha burengerwa. Polisi iraburira abishora mu biyobyabwenge ; ikaba ibagira inama yo kubireka."

Yakomeje agira ati ,"Nta nyungu na mba iva mu kwishora mu biyobyabwenge. Kubyishoramo ni ukwikururira ubukene kuko iyo bifashwe biratwikwa, ibindi bikamenwa. Amafaranga abishorwamo apfa ubusa. Kunywa urumogi, cyangwa ibindi biyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye nk’uko bigaragazwa n’Abahanga mu by’ubuzima. Nk’uko byitwa, Ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’ubinywa ; igikurikiraho ni uko akora ibyaha n’ibikorwa bihungabanya abandi birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata ku ngufu. Nta wukwiriye kwigira ntibindeba mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge kuko ingaruka zo kubyishoramo zitagera gusa ku ubikora.

Urumogi rufatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

CIP Gasasira yavuze ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Yanavuze kandi ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri ; ibi bihano bikaba biteganywa n’Ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA