AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

S6 : Abakobwa batsinze ni 84% abahungu ni 93%

S6 : Abakobwa batsinze ni 84% abahungu ni 93%
21-02-2019 saa 10:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4050 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 nibwo Minisiteri y’ Uburezi yatangaje amanota y’ abakoze ibizami bya Leta byasoje umwaka wa 6 w’ amashuri yisumbuye. Muri rusange abahungu batsinze kurusha abakobwa mu mwaka wa 2018.

Mu mashuri yisumbuye asanzwe abatsinze ni 88.2% mu banyeshuri 42,145 naho mu mashuri yisumbuye yigisha imyuga n’ ubumenyi ngiro abatsinze ni 95.2% mu banyeshuri 21,847.

Muri rusange abakobwa batsinze ku kigero cya 84,0% naho abahungu batsinda ku kigero cya 93,0%.

Minisiteri y’ Uburezi yanahembye mudasobwa abanyeshuri batsinze kurusha abandi. Umunyeshuri witwa Mukasine Gloriose wo ku ishuri rya EAV Ntendezi niwe wabaye uwambere mu bize imyuga muri 2018.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ uburezi ushinzwe amashuri abanza, ayisumbuye n’ ay’ inshuke Dr Issac Munyakazi yavuze ko mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ uburezi abiga mu mashuri nderabarezi bagiye kujya bahabwa ubufasha. Biteganyijwe ko bazajya barihirwa kaminuza.

Inkuru irambuye ni mu kanya….


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA