AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uwafashije CSP Kayumba kwiba Miliyari 10Frw ni umuhungu wa Marizamunda wahawe kuyobora Amagereza

Uwafashije CSP Kayumba kwiba Miliyari 10Frw ni umuhungu wa Marizamunda wahawe kuyobora Amagereza
29-04-2021 saa 10:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 12114 | Ibitekerezo

Amani Olivier wifashishijwe na CSP Kayumba Innocent wayoboraga Gereza ya Nyarugenge mu kwinjira mu ikoranabuhanga bakiba agera muri Miliyari 10Frw, ni umuhungu wa CG Marizamunda Juvenal uherutse kugirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Uriya Amani Olivier usanzwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge na bwo azira ibyaha bifitanye isano n’Ikoranabuhanga, ni umuhanga kabuhariwe mu by’ikoranabuhanga ku buryo ashobora kuryifashisha agakora ibikorwa bihambaye.

Umunyamakuru Robert Mugabe wigeze gufungwa akaza kurekurwa nyuma akaza kugirwa umwere akarekurwa, avuga ko ari Olivier Amani ari umuhungu wa CG Malizamunda uherutse guhabwa kuyobora RCS.

Robert Mugabe uvuga ko uriya muhungu ari umuhanga ariko ko atari we wenyine ufungiye muri gereza, avuga ko kuba uyu muhungu wa Komiseri Mukuru wa RCS afunze ari ikimenyetso cy’uko amategeko mu Rwanda yubahirizwa hatitawe ku muntu uwo ari we.

Ati “Nta muntu uri hejuru y’itegeko, ntabwo bivuze ngo umwana wa runaka azigira ikigenge, niba wagonganye n’amategeko icyaha ni gatozi ntaho gihuriye n’ababyeyi bawe n’icyo bari cyo.”

Uyu munyamakuru usanzwe ari n’umunyamategeko wayize, avuga ko uko amategeko yubatse bigomba kubahirizwa.

Ati “Ntabwo wakora icyaha ngo kuko uri umuhungu wa Bush cyangwa wa Trump (bigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America) cyangwa wa Biden (Uyobora USA ubu) ngo bakureke, reka reka.”

Robert Mugabe uvuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko, avuga kandi ko nta muntu ushobora kwitwaza ko atazi amategeko ngo ayahonyore cyangwa ngo ajyanwe mu nkiko yisobanuze ko atazi itegeko ryamugonze.

REBA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA