AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musenyeri Dr Idem Ikon ngo yazaniye Abanyarwanda ubutumwa buzabafasha kugera ku bukire

Musenyeri Dr Idem Ikon ngo yazaniye Abanyarwanda ubutumwa buzabafasha kugera ku bukire
10-08-2018 saa 17:30' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1986 | Ibitekerezo

Musenyeri Dr Idem Ikon uturuka mu gihugu cya Nigeria mu itorero rya Revival Valley Ministries atangaza ko yazanye ubutumwa buzafasha abanyarwanda kugera ku bukire, aho ngo inyigisho ze zibanda gushishikarira umurimo, bagakoresha ubumeni Imana yabahaye, maze Imana ikajya yabafasha kugera kuri bwa bukire bifuza.

Musenyeri Dr Idem Ikon avuga ko bibabaje kubona urubyiruko rwirirwa mu nsengero, icyumweru kigashira ikindi kikaza, aho bataba bakozwa umurimo, dore ko ngo abantu nkabo baba bafite imyumvire ko bazagera ku bukire buturuka ku Man anta ruhare babigizemo.

Ibi Musenyeri Dr Idem Ikon umaze imyaka 51 akora iyobokamana, yabigarutseeho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, asobanura ubutumwa bwiza agiye kugeza ku Banyarwanda.

Yavuze kandi ko buri wese yifitemo umuntu uhambaye ku buryo icyo yiyemeje cyose yakigeraho, gusa ngo ikibazo ni uko abantu bamwe badaha agaciro gukora bakumva ko bagomba gutegereza ibitangaza bizava mu ijuru.

Dr Idem yagize ati : “Muri buri muntu harimo ubushobozi bwo kuba umuntu uhambaye nk’uko Imana ihambaye. Icyo tutazi rero ni agaciro ko gukora ! Ndashaka kubwira abanyafurika ko nidukora tutazigera dusabiriza. Ubwo ni bwo butumwa Imana yampaye bwo kwigisha abantu ko Imana yaduhaye icyubahiro, ubumuntu n’ubushobozi bwo kwigaburira, tukiyambika, tukaba mu mazu yacu, ibi umunyarwanda wese yabigeraho, imbogamizi nuko nta makuru bafite, kandi ubumenyi umuntu afite ni bwo bumugeza ku buzima bwiza.”

Dr Idem mu gusobanura ko umuntu agera ku bintu bingana n’ibyo afitiye ubumenyi bwo gukora, yakomeje agira ati : “Umuntu wese yavutse afite sheke itanditseho ikintu na kimwe, we ubwe ni we uhitamo icyo yandikaho. Umuntu ni we uhitamo aho ashaka kugera mu buzima bwe."

Musenyeri Dr Idem Ikon ari gufatikanya n’umuryango witwa Uwondiwe Ltd usanzwe ukora umurimo wo gukangurira urubyiruko kuva mu biyobyabwenge no kubatera inkunga akaba ari nawo wamutumiye mu Rwanda.

Uwingabire Jerardine, Umuyobozi w’umuryango Uwondiwe Ltd watumiye Umuvugabutumwa Dr Idem, yavuze ko batumiye bashingiye ku bunararibonye bwe mu by’ivugabutumwa, kugirango abafashe kwereka Abapasiteri bo mu Rwanda ko gusenga byonyine bidahagije kugira ngo umuntu abeho mu buzima bwiza.

Yagize ati :’’Twatumiye uyu Pasiteri aho dusanzwe tumuziho ubunararibonye mu kwigisha ijambo ry’Imana, kugira ngo asobanurire Abapasiteri bakomeje kuyobya abantu babahanurira ibintu bazi ko bidashoboka’’.

Yakomeje avuga ko mu Rwanda hateye ubuhanuzi buvangiye, aho usanga abantu birirwa ku misozi bizera ibintu babwiwe na Pasiteri ugasanga umuntu aho gukora ahubwo yirirwa mu masengesho yizeye ibyo bamuhanuriye ugasanga ashaje ntacyo agezeho.

Musenyeri Dr Idem Ikon avuga ko yazaniye Abanyarwanda ubutumwa bwiza bubafasha kugera ku bukire


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA