AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Icyateye urusengero kugwa rugahitana 2 abandi bagakomereka cyamenyekanye

Nyagatare : Icyateye urusengero kugwa rugahitana 2 abandi bagakomereka cyamenyekanye
13-11-2018 saa 16:40' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6605 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratunga agatoki imyubakire y’urusengero rwa Good Foundation, rwo mu Mudugudu wa Cyonyo akagari ka Gashoga mu murenge wa Nyagatare ruherutse kugwira abari barurimo babiri bagahita bitaba Imana abandi 18 bagakomereka.

Iyi nsanganya yabaye ku wa 7 Ugushyingo 2018, yatewe n’imvura idasanzwe yarimo umuyaga yaguye mu bice binyuranye byo mu Karere ka Nyagatare, igasenya amazu menshi mu murenge wa Nyagagatare arimo n’urusengero rwa Good Foundation rwahitanye abantu 2 abandi bagakomereka.

Bamwe mu bari muri uru rusengero barokotse iyi mpanuka babwiye Ukwezi.com ko ababahasize ubuzima ari umusaza witwa Augustine Rusirasi w’imyaka 70 n’umugore witwa Oliva Murungi w’imyaka 33.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yavuze ko igenzura bakoze rigaragaza ko kubaka uru rusengero byakozwe mu buryo busondetse, ikaba ari nayo ntandaro yo yo kugwa.

Yagize “Ibikoresho byubatse urusengero ntabwo byari bikomeye, inkingi nazo ntizari zikomeye ku buryo zashoboraga gufata iyo nyubako mu bihe nk’ibi turimo by’imvura n’imiyaga. Urebye imyubakire yayo isondetse niyo yateye nicyo iriya mpanuka.”

Mushabe Claudien akomeza avuga ko baganiriye n’abayobozi b’amatorero babasaba kugenzura imyubakire y’insengero zabo ku gira ngo uzasanga harimo ikibazo azagikosore vuba na bwangu bitarashyira abakirisitu mu kaga.

Abagwiriweho n’urusengero bagapfa bashyinguwe n’imbaga y’abantu biganjemo abo mu itorero rya Good Foundation


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA