AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyarugenge : Polisi yataye muri yombi abafashwe bakorera amateraniro mu rugo

Nyarugenge : Polisi yataye muri yombi abafashwe bakorera amateraniro mu rugo
5-06-2020 saa 12:51' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2222 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyarugenge bafashe abaturage bane barimo bakoze amateraniro bari gusengera mu rugo rw’umuntu binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Koranavirusi.

Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 4 Kamena 2020, ahagana mu ma saa sita z’igicamunsi ubwo barimo basengera mu rugo rw’umwe muri bo.

Muri rusange amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ateganya ko mu rwego rwo gukumira Coronavirus ibikorwa bihuza abantu benshi birimo insengero, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi biracyabujijwe.

Abaturage batanze amakuru bavuze ko aba bari basanzwe bahasengera muri ibi bihe bya COVID19.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance yabwiye UKWEZI ko abantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Yagize ati “Nk’uko mubizi guterana abantu ari benshi ntabwo byemewe n’ibyakomorewe insengero n’inzu z’imyidagaduro n’ahandi hahurira abantu benshi ntabwo byemewe.”

“Icyemewe ni ugusengera mu rugo ukaba wasengana n’umuryango wawe muri bake, bariya twasanze bari bahuye bakora amateraniro kandi bitemewe, icyabaye ni ukubageraho dusanga bari gusenga koko bajyanwa ahateganyijwe baraganirizwa.”

Madamu Nshuturaguha yavuze ko abaturage bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Ati “Turabasaba kwigengesera no kubahiriza amabwiriza kuko uzajya abifatirwamo azajya ahanwa n’inzego zibishinzwe.”

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yok u wa 4 Kamena 2020, igaragaza ko mu gihugu hose hamaze kuboneka 410 banduye mu bipimo 72 510 bimaze gufatwa, 280 barayikize mu gihe 128 bakirwaye naho babiri bitabye Imana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA