AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusore akarara yipfumbase n’abana bahiye, n’ibyuki biri i Kigali ! Mama Charlene yahishuye ukuri

Umusore akarara yipfumbase n’abana bahiye, n’ibyuki biri i Kigali ! Mama Charlene yahishuye ukuri
10-08-2019 saa 11:42' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15493 | Ibitekerezo

"Wa musore we, ni iki kigutera kurara wipfumbase wizinze nk’ipine ry’imodoka, n’abana bahiye bari i Kigali, n’abana bakeye, n’ibyuki n’ibyuma bihari, ukarara wenyine, kandi harimo n’ab’ubuntu"... Aya ni amagambo yumvikanye mu gace k’amashusho (Video) kakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batuka uwabivuze ariko yahishuye uburyo ibyo yigishije byakoreshejwe n’abakozi ba satani bakayobya rubanda.

Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR uzwi nka Mama Charlene, niwe wavuze aya magambo mu kigisho yatanze abwiriza ubutumwa mu mezi abiri ashize. Nyamara n’ubwo aya magambo yumvikinishijwe mu gace k’amashusho kakwirakwijwe, ibyo benshi bumvise sibyo yashakaga kuvuga nk’uko yabisobanuye mu kiganiro twagiranye.

Mama Charlene yahishuye ko yabwirizaga yigisha urubyiruko ko hari imbaraga z’umwuka wera, zafasha umusore cyangwa inkumi kutishora mu busambanyi n’ubwo hari ibigusha byinshi bibari imbere ndetse byaborohera cyane kubona abo basambana. Aha ninaho yababazaga ariko ashaka kubasubiza ko icyabakura muri ibyo ari imbaraga z’umwuka wera.

Uyu mubyeyi yanaboneyeho kuduhishurira uburyo iki gitero yagabweho n’abo yita abakozi ba satani atari ubwa mbere ndetse ko cyoroheje, kuko yavuze uko yagiye ageragezwa, agakubitirwa mu rusengero, bakamwita indaya n’ibindi byinshi bikomeye yahishuye ko yanyuzemo.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA