AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Ahaherutse kuboneka imibiri 39 habonetse indi 24

Huye : Ahaherutse kuboneka imibiri 39 habonetse indi 24
22-01-2024 saa 10:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 221 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko mu rugo rw’Umuturage wo mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, habonetse imibiri 39, habonetse indi 24.

Ni imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, aho iyi 24 yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ndetse hakaba hakomeje imirimo yo gushakisha indi.

Iyi mibiri yabonetse ahari hubatse igikoni cy’umuturage wo muri aka gace, nyuma y’amezi atatu n’ubundi habonetse indi yo yagaragaye mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko nyiri uru rugo rwabonetsemo imibiri, yatawe muri yombi.

Yagize ati “Hashingiwe ku iperereza ryakomeje gukorwa n’amakuru yagejejwe ku bugenzacyaha, ejo hatangiye ibikorwa byo gushaka indi mibiri. Habonetse 24.”

Ange Sebutege yavuze kandi ko no kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, hakomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri, kuko bikekwa ko hari indi nk’uko amakuru ava mu baturage abitangaza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA