AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya ku Munyamerika wihakanywe na Polisi y’u Rwanda wavugaga ko ayikorera ubutasi

Ibyo wamenya ku Munyamerika wihakanywe na Polisi y’u Rwanda wavugaga ko ayikorera ubutasi
8-01-2024 saa 09:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1224 | Ibitekerezo

Umunyamerika Jonathan Scott aherutse gutangaza ko akorana na Polisi y’u Rwanda mu bijyanye n’ubutasi mu by’ikoranabuhanga, ariko uru rwego rw’u Rwanda rubyamaganira kure. Uyu mugabo asanzwe ari umuhanga ukomeye mu ikoranabuhanga no kugenza ibyaha biryifashisha.

Uwo mugabo yavugaga ko imikoranire ye na Polisi y’u Rwanda ishingiye ku biteganywa mu itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA), risaba Abanyamerika bakorera ubutasi Leta z’amahanga, kubimenyekanisha.

Nyuma yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X busa nk’ubwishongora avuga ko anezerewe kuba akorana na Polisi y’u Rwanda.

Kuri X ye yagize ati “Byiza ! Nta kintu kiza nko kuba intasi. Ubu ndi gukorana n’ubutasi bw’Uburusiya bukorera muri Polisi y’u Rwanda.”

Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa X yahanyujije itangazo rigaragaza ko ibivugwa n’uwo mugabo atari ukuri kuko ntaho ihuriye na we.

Yagize iti “Polisi y’u Rwanda yamenye ibikubiye mu byo Jonathan Scott yagejeje ku Biro by’Umunyamabanga wa Amerika bishinzwe Ubutabera ashingiye ku itegeko rya FARA ry’uko akorana na Polisi y’u Rwanda mu byerekeye umutekano mu by’ikoranabuhanga, Cybersecurity.”

“Polisi nta mikoranire na mba ifitanye na Jonathan Scott kandi uwo muntu ntagaragara ku rutonde rw’abantu Polisi y’u Rwanda ikoresha.”

Scott ni muntu ki ?
Uyu  avuga ko atemera kuba ari maneko gusa mu by’ikoranabuhanga ahubwo ari n’umujyanama, azwi cyane kuba ari umuhanga mu by’ikoranabuhanga.

Jonathan Scott ni umunya-Amerika ariko akaba afite inkomoko Canada, afite ubumenyi mu bijyanye no kugenzura ibyaha bikorerwa kuri telefoni.

Scott yamenyekanye cyane muri raporo yagiye akora ku byari byatangajwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoresheje Porogaramu ya ‘Pegasus’ mu kwinjira muri telefoni za Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina.

Ivomo : Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA