AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Pasiter Ezra Mpyisi wakundwaga na benshi yitabye Imana

Pasiter Ezra Mpyisi wakundwaga na benshi yitabye Imana
27-01-2024 saa 14:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 493 | Ibitekerezo

Pasiteri Ezra Mpyisi uri mu bakozi b’Imana bakundwaga na benshi mu Rwanda, yitabye Imana ku myaka 102.

Pasiteri Ezra Mpyisi yatabarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Ezra Mpyisi uzwi cyane mu nyigisho z’ijambo ry’Imana, yari n’umwe watangaga ibiganiro bigaruka ku mateka yo hambere by’umwihariko ayo ku gihe cy’Ubwami dore ko yanagize imyanya inyuranye Ibwami.

Atabarutse ku myaka 102, nyuma y’iminsi micye abuzukuru be bamuritse fimi bamukoreye yiswe ‘Sogokuru’.

Mu minsi ishize, hari ibihuha byatambutse ku mbuga nkoranyambaga ko yatabarutse, ariko aza kubihakana, avuga ko ariko atanatewe ubwoba no kwitahira, kuko igihe nikigera azatabaruka ndetse ko n’uwo wamubitse agihumeka na we azapfa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA