AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kayonza : Umugabo n’umugore we n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza : Umugabo n’umugore we n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye
7-02-2024 saa 10:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4096 | Ibitekerezo

Umugabo n’umugore we ndetse n’umwana wabo w’imyaka itatu, basanzwe mu nzu yabo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, barapfuye, bikekwa ko ari umugabo wishe umugore n’umwana abatemesheje umuhoro na we akiyahura.

Imirambo y’aba bantu batatu, yabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Humure mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko abaturanyi babo bumvise umunuko uturuka mu nzu yabo, bagahita bamenyesha Polisi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni.

SP Twizeyimana Hamduni yavuze ko uyu muryango wimutse uturuka mu Ntara y’Amajyepfo, wari umaze igihe ubana mu makimbirane, ndetse ko na tariki 30 z’ukwezi gushize bari bagiranye ibibazo, ariko ubuyobozi bw’Akagari bubafasha kubicoca, biyemeza ko batazongera kugirana amakimbirane.

SP Twizeyimana yatangaje ko abaturanyi baherukaga kubona uyu muryango ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ati “Ejo rero abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu nzu baturanye hashobora kuba hari ikibazo ngo kuko hari umunuko ukabije, Polisi yagiyeyo bafatanyije n’inzego z’ibanze bica ingufuri basanga runafungiyemo imbere binjiyemo basanga umugabo amanitse mu mugozi binjiye mu kindi cyumba basanga umugore yatemwe umutwe hamwe n’umwana wabo, umuhoro wari uri aho ngaho.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’izi mpfu.

SP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abantu kwirinda amakimbirane n’ibindi biyatera nk’inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA