AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyeshuri bahize abandi mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bahembwe kwiga muri kaminuza ku buntu

Abanyeshuri bahize abandi mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bahembwe kwiga muri kaminuza ku buntu
24-07-2018 saa 13:22' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1514 | Ibitekerezo

Abanyeshuri batatu bakoze imishinga ihiga iyindi mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bemerewe na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) kuzayigamo mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu,ndetse bazakomeza no kubafasha .

Ayo marushanwa yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 akorerwa mu bigo 12 byo mu Ntara enye byigisha ibyerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri ibyo bigo byose hatoranyijwemo imishinga 37 na yo itoranywamo 12, yongera gutoranywamo itandatu na yo itoranywamo itatu.

Uwabaye uwa mbere ni umukobwa witwa Vumilia Charlotte w’imyaka 19 y’amavuko. Yiga mu karere ka Gatsibo ku kigo cya EFA Nyagahanga mu mwaka wa Gatandatu.

Vumilia avuga ko igitekerezo cyo gutegura uwo mushinga cyaturutse ku makuru yarebye kuri televiziyo bavuga ko hari uruganda rugiye gutangira gukora imiti mu Rwanda.

Ngo yashingiye na none ku isomo bize rijyanye no gutunganya ibinyamizi n’ibinyabijumba mo ibindi bintu, dore ko ubusanzwe mu binyamizi n’ibinyabijumba havamo ifu yitwa starch yifashishwa mu gukora imiti.

Yahise yiyemeza gutegura umushinga wo kuzakoramo iyo fu yakwifashishwa mu gukora imiti, hanyuma akazakorana n’urwo ruganda rugiye gutangizwa mu Rwanda.

Iyo fu inifashishwa mu gukora imigati ya kizungu (cakes) ikifashishwa no mu bakora mu byerekeranye n’imiyoboro y’amazi.

Uwa kabiri yabaye Joel Itangirubuntu wabonye amanota 30,9/50 akaba yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rilima mu Karere ka Bugesera.

Umushinga we ni uwo gukora ibikoresho byifashishwa mu gutanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba. Arateganya no gutunganya amazi akaba yakwifashishwa mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu guteka ndetse no gutwara imodoka.

Bigirimana ni uwo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki. Afite imyaka 18 y’amavuko akaba yiga ku ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya EAV Bigogwe.

Umushinga we ni uw’ubworozi bw’inkoko zitanga amagi n’inyama agasanga ari ingirakamaro kuko amagi azagabanya ikibazo cy’imirire mibi, ukazatanga n’akazi ku batagafite.

Abo banyeshuri bose bageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri batatu nibo bahembwe kwiga muri Kaminuza ku buntu

Rutikanga Alexandre, umuyobozi muri Kaminuza ya UTAB akaba ari na we wari ukuriye itegurwa n’isuzuma ry’ayo marushanwa avuga ko amarushanwa nk’ayo ku bantu b’urubyiruko, biga ubuhinzi n’ubworozi, agamije kubategura kugira ngo batangire gushyira mu bikorwa ibyo biga bakiri bato.

Aya marushanwa yahatanyemo ibigo by’amashuri byigisha ibijyanye n’ubuhizi ari byo : Eav Rushashi, Aprodusoc Nemba, G.S Amatier/Nyabihu, G.S Nyirangarama,EAV Kibasabo/Nyabihu, G.S Rulima, EAV Kabutare, E.S Kinazi, EFA Nyagahanga, EAV Bigoggwe, Mataba n’abandi.
Aba batatu nibo bahize abandi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA