AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Umugabo bakunze kwita Gihayima arakekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 3

Nyagatare : Umugabo bakunze kwita Gihayima arakekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 3
5-02-2024 saa 11:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1909 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka itatu.

Uyu mugabo witwa Habiyaremye, bakunze kwita Gihayima, yatahuwe ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, nyuma y’uko abaturanyi bamuketseho gusambanya umwana we.

Bamwe mu baturanyi babwiye ikinyamakuru BTN dukesha aya makuru ko, babanje kubona uwo mwana we w’umukobwa acumbagira, bamubajije ababwira ko hari ibyo se yamukoreye.

Umwe yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko umwana yasambanyijwe na se umubyara kuko babimukekeraga, noneho tumufashe dusanga koko byarabaye, na we atubwira ko papa we hari ibintu yamukoreye.”

Undi yagize ati “Kubera gukomeza gukeka ko Gihayima ari we wasambanyije umwana we, twaje kumwegera turabimubaza aho kudusubiza ariruka kandi afite ubwoba nk’ikimenyetso cy’icyaha yakoze.”

Mu gushaka gutoroka, uyu mugabo yahise afatwa ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe hagikomeje iperereza, naho umwana ukekwaho gusambanywa, akaba yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Abaturanyi b’uyu mugabo, bavuga ko umugore we yamusigiye uyu mwana wabo afite ukwezi kumwe, nyuma y’uko amwirukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA