AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Africa igomba kugira ijwi rimwe ku kamaro ko kubona inkingo mu buryo bungana- P.Kagame

Africa igomba kugira ijwi rimwe ku kamaro ko kubona inkingo mu buryo bungana- P.Kagame
1er-03-2021 saa 17:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 340 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame avuga ko ibihugu bya Africa bigomba guhuza imvugo ku kamaro ko kubona inkingo z’ibyorezo mu buryo bungana n’ibindi bihugu byo ku isi haba muri ibi bihe ndetse no mu bihe bizaza.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021 mu nama ya kabiri y’ihuriro rya Aswan, ryigaga uko Africa yakwivana mu ngaruka yatewe n’icyorezo cya COVID-19 ndetse no gukomeza kwiyubaka k’uyu mugabane.

Muri iyi nama yabereye mu Misiri ikanitabirwa na Perezida wa kiriya gihugu, Abdel Fattah Al-Sisi, Perezida Kagame yatanzemo ijambo mu buryo bw’Ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kamaro k’inzego z’ubuvuzi zikomeye, avuga ko iki cyorezo cyagaragaje ko hakenewe ishoramari mu bikorwa remezo by’izi nzego zo muri Africa.

Agaragaza akamaro kagaragajwe n’inzego z’ubuzima ku mugabane wa Africa, yagize ati “Inzego z’ubuvuzi mu bihugu byacu zagize akamaro gakomeye mu guhangana n’icyorezo ku mugabane wacu.”

Yavuze ko Umugabane wa Africa wakoresha ubushobozi buhari ku buryo Guverinoma zakoresha ubushobozi budahanitse ariko zigaha imbaraga inzego z’ubuvuzi.

Yavuze kandi ko Africa ikwiye guhuriza hamwe ku burenganzira bwo kubona inkingo mu buryo bungana n’ubw’ibindi bihugu byo ku yindi migabane.

Yagize ati “Africa ikwiye kugira ijwi rimwe ku kamaro ko kubona inkingo mu buryo bungana n’ubw’ibindi bihugu haba uyu munsi n’igihe kizaza.”

Yanagarutse ku kigo Nyafurika gishinzwe guhangana no gukumira indwara z’ibyorezo (CDC/Africa Centres for Disease Control and Prevention), avuga ko iki kigo cyagize akamaro gakomeye muri ibi bihe mu byo gufasha ibihugu kubona ibikoresho byo gusuzuma COVID-19 n’ibyo kukirinda.

Yagize ati “Tugomba kurushaho gushyigikira CDC ikarushaho gukora yigenga kandi ikagira imikorere ikomeye.”

Umukuru w’u Rwanda yanasabye ibihugu bigize Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe bitarasinya amasezerano yo gukora imiti no kuyicuruza muri uyu mugabane, kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Yagarutse ku isoko rusange ry’Umugabane wa Africa, asaba ibihugu kongera ingufu muri uyu mugambi ugamije kuganisha Africa aheza wifuza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA