AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ahatangirwa serivise bakwiye kugera ikirenge mu cy’abamaze gukora inzira yihariye y’abatabona

Ahatangirwa serivise bakwiye kugera ikirenge mu cy’abamaze gukora inzira yihariye y’abatabona
19-10-2020 saa 17:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2036 | Ibitekerezo

Abafite ubumuga bwo kutabona bashima igitekerezo cyo gushyira inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona ku nzu zitangirwamo serivise bagasaba ko aho zitaragera nabo babigira ubwabo.

Ku Kigo Nderabuzima cya Kibeho giherereye mu karere ka Nyaruguru ni hamwe mu hashyizwe inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona.

Umuyobozi w’Iki kigo Soeur Dorothée avuga ko batarashyiraho iyi nzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona byasabaga ko baba bafite umuntu ubarandase ariko ngo kuri ubu ufite ubumuga bwo kutabona arijyana akigeza ahatangirwa serivise iyo ariyo yose muri iki kigo.

Agira ati “Bishobotse igihugu cyagira iki kibazo icyacyo kigakora ishoramari kugira ngo zigere henshi, kuko iyo umuntu ufite ubumuga atekereje kujya kwa muganga, kenshi na kenshi atekereza aho ari bunyure ugasanga biramuca intege ariko iyo aziko aza ahantu hose hafunguye serivise azinjiramo ku buryo bworoshye bimuha imbaraga zo kuza kwivuza”.

Dr Kanimba Donatille, Umuyobozi w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona avuga ko uretse ku Kigo Nderabuzima cya Kibeho, ahandi hari inzira z’abafite ubumuga bwo kutabona ari ku Bitaro by’Akarere ka Karongi, no ku bitaro by’Akarere ka Nyagatare.

Avuga ko kuba Iki kigo Nderabuzima cyaratekereje gukora inzira yihariye y’abatabona byamushimishije nk’umuntu uhagarariye abatabona bose mu Rwanda.

Ati “Dusaba abubaka amazu atangirwamo serivise ko bareba amabwiriza ashyirwaho na WHO (Ishami ry’Umuryango w’abibumbye noneho tugatangira kubikora dukurikije ayo mabwiriza”.

Dr Kanimba avuga ko izi nzira icyo zimaze atari ukugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona bage badenda bazikandagiyeho nk’uko bamwe babyibwira.

Ati “Inzira iba ikozwe ni ukugira ngo yorohereje ufite ubumuga bwo kutabona kumva uruhande agomba kugumamo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye UKWEZI ko bari gushishikariza ibigo byose byaba iby’amashuri n’amavuriro kujya bashyiraho inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona.
Yagize ati “Dushishikariza bose byaba ibigo by’amashuri byaba ibigo nderabuzima n’ibitaro gushyiraho inzira z’abafite ubumuga bwaba ubwo kutabona, ndetse n’ubumuga bw’ingingo. Tunabashishikariza no gushyiramo ubwiherero bw’abafite ubumuga”

Ikigo Nderabuzima cya Kibeho nicyo kigo cyonyine gifite inzira y’abafite ubumuga bwo kutabona. Meya Habitegeko avuga ko inzira ikiri ndetse gusa ngo bakangurira abubaka amazu mashya atangirwamo serivise ko ku nzira y’abafite ubumuga bajya bashyiraho n’inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona.

Mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga barenga ibihumbi 400, barimo abafite ubumuga bwo kutabona barenga ibihumbi 57.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibeho, Soeur Dorothée yerekana inzira zagenewe abafite ubumuga muri iki kigo

Mu Kigo Nderabuzima cya Kibeho hubatse inzira zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA