AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amavugurura muri RBC ngo niyihutishwa serivisi zizatangwa neza

Amavugurura muri RBC ngo niyihutishwa serivisi zizatangwa neza
23-01-2019 saa 09:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1972 | Ibitekerezo

Abayobozi b’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC babwiye abasenateri ko bakeneye ubuvugizi kugira ngo Ishami rya RBC rishinzwe gutanga amasoko y’ imiti no kuyikora (MPPD) rigirwe ikigo cyigenga byihuse kuko byatuma serivise zizatangwa neza.

Abayobozi ba RBC barimo Umuyobozi Mukuru Dr Congo Jeanine n’ Umuyobozi Mukuru wungirije Kamanzi James babibwiye abasenateri muri gahunda isanzwe aho abasenateri batumiye abayobozi b’ ibigo bya Leta bakumva impamvu batashyize mu bikorwa ibyo basabwe n’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta.

Hashize imyaka ibiri RBC isabye ko Ishami ryayo rishinzwe amasoko y’ imiti no kuyikora rwagirwa ikigo cyigenga. Kamanzi yigeze kubwira Komisiyo y’ Abadepide ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ umutungo wa Leta PAC ko MPPD raporo yayo y’ imikoreshereze y’ amafaranga iba itandukanye n’ iy’ ibindi bigo bigenerwa ingengo y’ imari bishamikiye kuri RBC.

Iyi ngo niyo mbogamizi ituma ibyo Umugenzuzi Mukuru w’ Imari ya Leta aba yasabye RBC bitagerwaho.

Dr Condo yavuze ko RBC ifite ubushake bwo gukora cyane iki kigo nacyo kikajya mu bigira raporo nziza y’ imikoreshereze y’ ingengo y’ imari ariko asaba ko guverinoma nayo yakwihutisha umushinga w’ itegeko ryo kugira MPPD ikigo cyigenga.

Yagize ati “Turacyafite icyizere, tugiye gukora cyane kugira tuzagire clean audit”

Nk’ uko The New Times yabitangaje, Raporo iheruka y’ Umugenzuzi Mukuru w’ Imari ya Leta ya 2016/2017 yagaragaje ko ibitaro bitinda kugezwaho ibyo bigenerwa na RBC iminsi iri hagati ya 39 na 239. Ibi ngo bituma hari gahunda ziba zapanzwe zidashyirwa mu bikorwa neza.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Condo Jeannine


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA