AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inzira y’umusaraba ya Ntigurirwa n’amateka byatumye arimo kuzenguruka u Rwanda n’amaguru

Inzira y’umusaraba ya Ntigurirwa n’amateka byatumye arimo kuzenguruka u Rwanda n’amaguru
6-06-2019 saa 10:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3666 | Ibitekerezo

Ntigurirwa Hyppolite ubu amaze iminsi 51 mu minsi 100 y’urugendo rw’amaguru azenguruka mu turere tw’u Rwanda mu rugendo rugamije gusaba abantu kubiba amahoro. Imvano y’icyamuteye gukora uru rugendo ishingiye ku mateka n’inzira y’umusaraba yanyuzemo.

Uru rugendo yarutangiriye mu burengerazuba mu karere ka Rusizi ku tariki 15 z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka, intego ye ngo ni ukururangiza tariki 25 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, akarusoreza mu mujyi wa Kigali.

Jean Claude Mwambutsa, umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru, yasanze Ntigurirwa i Burasirazuba ageze mu karere ka Kayonza aho yari amaze kugenda kilometero hafi 600 ku rugendo rwe.

Avuga ko uru rugendo rw’iminsi 100 arimo kurukora yibuka Jenoside yarokotse ubwo yari afite imyaka irindwi, akarwifashisha ahamagarira abantu amahoro, ubwiyunge n’ubworoherane.

Ati : "Nakoze ingendo ndi umwana mpunga abicanyi, ni zo zanteye kuvuga nti nagenze nkibuka iyo nzira y’umusaraba".

Mu rugendo aho anyura hose iyo ageze ahari abantu benshi arahagarara, akababwira ibyo arimo akabaha ubutumwa bubasaba kubiba amahoro.

Yagize ati : "Hari ibikorwa uri mu modoka utashobora gukora, aho nyura hari aho banyereka agasozi bakambwira amateka yako nkakazamuka nkareba abagatuye nkaganira na bo".

Ntigurirwa usanzwe ari umukozi w’ikigo kitegamiye kuri leta yasabye ikiruhuko cy’akazi cy’amezi ane adahembwa ngo agere ku cyifuzo cye. Avuga ko amazi n’ibyo kurya akenera ku rugendo abigura amafaranga yizigamiye mbere, ubundi agafashwa n’abantu bumva inkuru ye bakaza kwifatanya na we cyangwa inshuti zikamucumbikira aho ageze.

Umunyamakuru yageranye na we ahari harimo gukorwa igikorwa cy’urubyiruko cyo kubakira umukecuru warokotse Jenoside utishoboye. Iki gikorwa cyari cyahuje urubyiruko rwarokotse Jenoside na bamwe bo mu bayikoze n’abafite ababyeyi bayikoze, uburyo bwiza kuri we bwo gutanga ubutumwa bwe bw’amahoro n’ubworoherane.

Ntigurirwa yasanze bubakira umukecuru warokotse Jenoside nawe yifatanya na bo

Umukecuru witwa Veronika bubakiraga, ashimira uru rubyiruko ndetse n’uyu mugenzi wifatanyije na bo mu gikorwa cyiza bamukoreye, akifuza kuzongera kubona Ntigurirwa wahise akomeza inzira.

Karenzi Naason wagize uruhare muri Jenoside, yabwiye BBC ko igikorwa nk’iki kigaragaza ko Abanyarwanda bakongera kuba umwe. Ashima kandi umuhate wa Ntigurirwa wo kubiba amahoro.

Ntigurirwa avuga ko nasoza urugendo rwe inzozi ze ari ukubona nibura umuntu umwe umubwira ko yibukijwe kubiba amahoro n’uru rugendo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA