AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kugira abarwayi benshi ba COVID19 bivuze ko hashobora gupfa benshi- Dr Nsanzimana

Kugira abarwayi benshi ba COVID19 bivuze ko hashobora gupfa benshi- Dr Nsanzimana
24-08-2020 saa 11:33' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1670 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abanyarwanda nibadafata ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ibintu bishobora kuba bibi kurushaho ndetse n’umugare w’abapfa ukiyongera by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’iminsi mike mu Rwanda habonetse imibare myinshi y’abantu bashya banduye. Nk’urugero, mu minsi ibiri ishize abarwayi bashya basaga 300 bamaze kwandura, mu gihe abamaze gupfa kuva icyorezo cyatangira bageze kuri 12. Kuri iki cyumweru honyine handuye abarwayi bashya 200.

Ubwo yaganiraga na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko mu mavuriro abarwayi batangiye kuba benshi ku buryo biri kuba ngombwa ko hari abasabwa kurwarira mu rugo, kugira ngo amavuriro abashe kwita neza ku barembye kurusha abandi.

Yagize ati “Twatangiye kubasaba ko abatarembye cyane, abadafite ibimenyetso bujuje bimwe mu bisabwa bashobora kuguma mu rugo. Hari abantu baba badafite izindi ndwara wenda ngo abe yarembera mu rugo, hari umuntu uba ufite ahantu ashobora kujya agafata icyumba akarwariramo atagiye kwanduza abaturanyi cyangwa abandi. Abo turi kubemerera kuba baguma mu rugo bagakurikiranwa n’abaganga bacu bareba niba nta bimenyetso.”

“Ni uburyo bushya twatangiye bwo kuvurira mu rugo, ni nabwo tugiye gushyiramo ingufu cyane. Amavuriro manini twavuriragamo coronavirus turaza kuyaharira abantu barwaye koko bafite ibimenyetso bityo no kubitaho biraza kutworohera kurushaho.”

Dr Nsanzimana yavuze ko ubwiyongere bw’abarwayi ba Coronavirus, bivuze ko n’igiciro cyo kubitaho kigenda kizamuka harimo ubuvuzi bahabwa, amafunguro n’ibindi.

Ati “Urumva abantu 200 kubashyira ahantu ugira ibyo ubatangaho byinshi ndetse n’ibyo ubagaburira byazamuraga n’igiciro cy’ubuvuzi, ibyo nabyo turasa n’abari kugenda tubihindura gato, biraza gufasha mu buryo duhangana n’icyorezo.”

Abarwayi bashya bakomeje kugaragara bari kuboneka cyane cyane mu mujyi wa Kigal, by’umwihariko abakoreraga mu masoko aherutse gufungwa arimo irya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana Nyabugogo.

Dr Nsanzimana yavuze ko icyatumye abo bantu bandura ku bwinshi ari uko bari barateshutse ku ngamba zo kwirinda zirimo guhana intera.

Ati “Wasangaga uburyo bahana intera hagati yabo n’uburyo bahanahana ibicuruzwa, uburyo baganira, uburyo ababatwarira ibicuruzwa baba banyuranyuranamo basa n’abasunikana […] Twe nk’abakora mu rwego rw’ubuzima iyo twabigenzuraga cyangwa tukabireba, twabonaga harabaye icyuho kuri Covid-19.”

Yavuze ko gutezuka ku ngamba zo kwirinda, bisobanuye ko icyorezo kirarushaho kwiyongera, ubushobozi bwo kwita ku barwayi bukagabanyuka abarembye n’abitaba Imana nabo bakiyongera.

Ati “Uko imibare izamuka bisobanuye ko n’abaremba nabo bazamuka kuko abo bantu barataha, bahura na wa wundi wari ufite ubundi burwayi. Abarwayi benshi bivuze ko n’abarembye baza kuzamuka ndetse hashobora no kwitaba Imana benshi. Ntabwo ari ikintu cyiza.”

Icyakora, Dr Nsanzimana yavuze ko kuri ubu u Rwanda rugifite ibikoresho bihagije byo kwita ku barwayi ba Coronavirus. Yavuze ko hari no guhugurwa abaganga benshi kugira ngo babashe kwita ku barwayi ba Coronavirus.

Mu cyumweru gishize kandi uburyo bwo gupima abantu coronavirus bwarongerewe, hafungurwa laboratwari nshya ipima coronavirus mu bitaro bya Ruhengeri no mu bitaro bya Kibagabaga, ndetse no gutangiza uburyo bwo gupima bwihuta buzwi nka Antigen Rapid Test aho umuntu ashobora kubona igisubizo mu minota iri munsi ya 30.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda, abantu 3089 bamaze kuyandura, abamaze gukira ni 1755 barimo umwe wasezerewe mu bitaro kuri uyu wa 23 Kanama 2020.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA