AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kwizera wakoze ubukwe na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yatawe muri yombi na RIB

Kwizera wakoze ubukwe na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yatawe muri yombi na RIB
9-06-2019 saa 11:07' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 36211 | Ibitekerezo

Kwizera Evariste w’imyaka 21 uheruka gukora ubukwe agasezerana na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko, ubu ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha aho yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure.

Kwizera Evariste na Mukaperezida bari bamaze amezi macye bakoze ubukwe, dore ko tariki 31 Mutarama 2019 ari bwo basezeraniye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, ubukwe bw’aba bombi bukaba bwararanzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibitwenge ku bantu benshi cyane bari babutashye. Ni ubukwe kandi abatari bacye bakunze kutavugaho rumwe, aho bamwe banavugaga ko Kwizera azajya ata umugore we akajya kwishakira abandi bakobwa bakiri bato.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi ashimangira ko Kwizera yari amaze igihe atabana na Mukaperezida kuko ngo yari yaraje mu mujyi wa Kigali ahunga, kuko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yari yarasambanyije akanamutera inda bityo akaba yarabihungaga ngo adatabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari, aho Mukaperezida na Kwizera basanzwe batuye, yari yahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera nawe yayumvise, kandi ko koko hari umwana w’umukobwa ashinjwa gusambanya akanamutera inda kandi atujuje imyaka y’ubukure.

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko Kwizera Evariste afungiwe i Kigabiro akurikiranyweho icyo cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Yagize ati : "Nibyo arimo arakurikiranwa kuri icyo cyaha. Afungiwe kuri station ya Kigabiro, yafashwe ejobundi"

Ingingo y’133 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) ariko mu gihe byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Kamwe mu dushya twabaye mu bukwe bwa Mukaperezida na Kwizera, harimo nko kuba umukobwa wa Mukaperezida ufite imyaka 31, yaravuze ko adashaka ko nyina yasezerana na Kwizera Evariste ivangamutungo rusange kuko ngo imitungo afite ari iya se. Ibi byakuruye impaka ndende ahabereye aya masezerano, Mukaperezida n’umugabo we biyemeza ko nta kabuza bagomba gusezerana ivangamutungo rusange n’umurenge urabimwemerera.

Uyu ni umukobwa wa Mukaperezida ubwo yasabaga ko batasezerana ivangamutungo rusange

REBA VIDEO Y’UDUSHYA TWABAYE MURI UBU BUKWE HANO :

Nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Rwamagana, abageni n’ababagaragiye babanje kujya ku kiyaga cya Muhazi aho bagiye gufatira amafoto y’urwibutso. Aha kuri iki kiyaga ninaho bagiraniye ikiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi badutangariza byinshi ku mvano y’urukundo rwabo, ubutumwa bageneye ababavuga nabi n’ibindi bitandukanye bigamije kubaca intege.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO GITANGAJE TWAGIRANYE HANO :

REBA UKO BARYOHEJE KU KIYAGA CYA MUHAZI HANO :

Aha bahavuye bajya kwiyakirira mu rugo aho batuye mu murenge wa Gishari, ubukwe bwabo bukaba bwageze mu masaha y’ijoro bakibyina bishimira uyu munsi udasanzwe. Uburyo basomanaga ndetse banakanakora ibindi bitandukanye byerekana ko batewe ishema byagiye bituma bamwe mu bitashye ubukwe ari bo bagira isoni.

REBA UKO BASOMAGURANYE ABANTU BAKUMIRWA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA