AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MINISANTE yahagaritse ibitaro ‘Baho’ biherutse gupfiramo umugore ku bw’amakosa y’abaganga

MINISANTE yahagaritse ibitaro ‘Baho’ biherutse gupfiramo umugore ku bw’amakosa y’abaganga
19-09-2021 saa 08:41' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1904 | Ibitekerezo

Ibitaro Baho International Hospital (BIH) biherutse gupfiramo umugore bikekwa ko byaturutse ku burangare bw’abaganga, byahagaritswe na Minisiteri y’Ubuzima.

Iki cyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima gifashwe nyuma y’amakosa menshi yagiye ashinjwa biriya Bitaro Mpuzamahanga arimo na ririya ry’uburangare bwatumye habaho urupfu rwanatumye hari abaganga babiri ba biriya bitaro batabwa muri yombi.

Mu mpera z’icyumweru gishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye muri yombi abakozi babiri ba Baho International Hospital (BIH) ari bo ushinzwe ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ushinzwe ibyerekeye ikinya.

RIB yavugaga ko bariya bantu bafunzwe mu rwego rw’iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umugore w’imyaka 54 witabye Imana ku wa 09 Nzeri 2021.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bwihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera, buvuga ko ibindi bizatangazwa nyuma y’iperereza riri gukorwa.

Ibi bitaro mpuzamahanga BIH (Baho Internation Hospital) byakunze kunengwa gutanga serivisi mbi ndetse biza no kugarukwaho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Clare Akamanzi.

Mu kwezi kwa 07/2021 ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, hari benshi banenze biriya bitaro kubera serivisi mbi rutanga ari na ho Clare Akamanzi yaboneyeho kunenga uburyo ubuyobozi bwa biriya bitaro bwihagaragaho mu gusubiza ko ntakibazo kirangwa muri biriya bitaro.

Icyo gihe Clare Akamanzi yagize ati “Mbabajwe bikomeye n’uburyo ibitaro Baho byikingira ikibaba muri iyi nkuru. Ni gute mwazikosora mu gihe mutemera guca bugufi ngo mwumve ibitekerezo ku bibazo biri gukorwaho iperere. Uku ni ukwihagararaho mu mafuti knadi ntabwo ari imitangire ya serivisi zinoze.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA