AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Vivine wakize Coronavirus yazenze amarira mu maso asobanura ibikomeje kumubaho - VIDEO

Miss Vivine wakize Coronavirus yazenze amarira mu maso asobanura ibikomeje kumubaho - VIDEO
10-08-2020 saa 15:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7589 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko kuri iki cyumweru abantu 9 bafatiwe mu rugo rwa Miss Uwizeye Vivine wakize icyorezo cya Coronavirus, bashinjwa kuba bashyize akabari muri uru rugo, uyu mugore we mu gahinda n’amarira yazenze mu maso yasobanuye ko ibikomeje kumubaho n’ibimukorerwa bikwiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, mu masaha y’umugoroba, abapolisi bataye muri yombi abantu 9 basanze mu rugo rwa Miss Vivine Uwizeye, ruherereye mu mudugudu wa Ihuriro mu kagari ka Gatenga mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro bahita bajyanwa kurara muri sitade ya IPRC mu karere ka Kicukiro, aho bashinjwaga gushinga akabari muri uru rugo. Uyu mugore nawe yakomeje gucungwa n’abashinzwe umutekano kugera mu masaha ya saa tatu za mugitondo ubwo ikinyamakuru Ukwezi cyahageraga bagahita bagenda.

Miss Vivine wavuganaga ikiniga n’agahinda rimwe na rimwe amarira akazenga mu maso, yasobanuye ko kuva mbere yabeshyewe ko yafashwe afite akabari mu rugo, nyumva bivugwa ko yakoraga uburaya ndetse baza no kumubika ko yapfuye, ibyo birangiye amaze gukira Coronavirus ahura n’ikibazo cy’akato yahawe n’abantu kubera ibyo byari byaramubayeho.

Akomeza avuga ko bitarangiye kuko n’ubu bagikomeje kumwibasira, akabivuga atunga urutoki ibi byabaye kuri iki cyumweru aho avuga ko yabikoze yasabye uburenganzira inzego z’ibanze ndetse yanubahirije amabwiriza yagenwe cyane ko abamusuye ngo ari abari baje kumuremera kubera ibyago yahuye nabyo, agashimangira ko kunywa inzoga ubwabyo atari ikibazo mu gihe hubahirijwe amabwiriza yanabimenyesheje ubuyobozi bukamuha uburenganzira.

REBA VIDEO WUMVE BYINSHI YATANGAJE HANO :

Ibaruwa yari yanditse asaba uburenganzira bwo kwakira abaje kumuremera

Ibyangombwa byo kumufasha kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus yari yabiteguye yanabyeretse ubuyobozi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA