AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yatanze ubutumwa bukomeye nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye Coronavirus

Perezida Kagame yatanze ubutumwa bukomeye nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye Coronavirus
14-03-2020 saa 14:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9429 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya #COVID19, U Rwanda ruzirikana abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo kandi ko u Rwanda n’Abanyarwanda bateye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi banifuriza abayirwaye bose gukira vuba. Perezida Kagame kandi yashimiye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye n’umuyobozi waryo Dr Tedros bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.

Perezida Kagame kandi ati : "Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye #COVID19. Nk’uko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo."

Yakomeje agira ati : "Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nk’uko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa)."

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda nta kabuza bazabasha gutsinda iki cyorezo nk’uko bigenda mu guhangana n’ibindi bibazo. Aha ati : "Nk’uko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’Abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA