AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko kwizihiza ‘Umuganura’ bizakorwa mu bihe bya COVID19

Uko kwizihiza ‘Umuganura’ bizakorwa mu bihe bya COVID19
4-08-2020 saa 14:18' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1661 | Ibitekerezo

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Uririmi, RALC, yatangaje ko Umunsi w’Umuganura w’uyu mwaka uzizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga by’umwihariko ibitangazamakuru kubera icyorezo cya COVID19 cyugarije isi muri iyi minsi.

Imiryango yaronse muri uyu mwaka yasabwe kuganuza itarabashije kugira icyo isarura uyu mwaka bitewe n’ibibazo bitandukanye yahuye nabyo.

Uyu munsi w’umuganura wizihizwa mu Rwanda buri mwaka, kuri iyi nshuro uzaba insanganyamatsiko igira iti ‘Umuganura, isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’.

Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zo kwizihiza umuganura ari zo kunga ubumwe kw’abanyarwanda, gusabanya abayobozi n’abayoborwa, kwicisha bugufi kw’abayobozi kubaka umutimanama no gukunda ndetse n’izindi.

Uyu munsi uteganyijwe kuzaba ku wa 7 Kanama 2020 nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste yavuze ko bitewe n’uko umuganura w’uyu mwaka uzaba mu gihe Isi iri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Coronavirus, hazajya habaho ibiganiro bitandukanye mu cyumweru cyawo ariko bikorwe hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa itangazamakuru.

Yakomeje agira ati “Umuganura w’uyu mwaka uzizihirizwa mu ngo imiryango yishimira ibyiza yagezeho ariko banahigira umwaka utaha. Buri muryango urakangurirwa kwizihiza umunsi w’umuganura, ababyeyi bagasaba n’abana.”

Nsanzabaganwa avuga kandi ko ku munsi nyirizina buri muryango uzakurikirana ibiganiro bizanyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye. Ibyo biganiro bizaba bivuga ku muganura.

Uhagarariye umuryango azafata akanya aganirize abagize umuryango we bisuzume barebe ibyo bagezeho ku muco n’indangagaciro zibaranga nk’umuryango kandi barebere hamwe imihigo y’umuryango.

RALC yasabye inzego z’ibanze kuzageza ku bahagarariye imiryango ubutumwa buzabafasha gusuzuma ibyo bagezeho no gutegura imihigo y’umuryango.

Nsanzabaganwa yavuze kandi ko bashishikariza imiryango kuzaganuza indi itarabonye umusaruro mwiza uyu mwaka bitewe n’ibibazo bitandukanye.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cumi na kimwe, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro, Abanyabyinshi n’Abanyabungo).

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard niwe wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuganura, i Nyanza mu 2019


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA