AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nduhungirehe na Bamporiki basanga muri iyi minsi amadini akwiye guhagarika guturisha

Nduhungirehe na Bamporiki basanga muri iyi minsi amadini akwiye guhagarika guturisha
23-03-2020 saa 12:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5468 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’amahanga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika y’ Iburasirazuba amb. Nduhungirehe Olivier n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ urubyiriko ushinzwe umuco basanga muri iyi minsi amadini akwiye gutunga abayoboke bayo aho kugira ngo abayoboke bakomeze gutuma abashumba.

Babitangarije mu butumwa bashyize kuri twitter nyuma y’uko umuyobozi wa ADEPR asohoye itangazo rivuga uburyo bushya bwo gutanga amaturo n’icyami.

Edouard Bamporiki yagize ati “ Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mukigega”.

Amb. Nduhungirehe nawe yashyigikiye iki gitekerezo cya Bamporiki, ati “ Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya #Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera #COVID19.”.

Aba bayobozi babitangaje mu gihe abayobozi b’amadini atandukanye bamaze iminsi basaba abayoboke babo guhindura uburyo batangagamo amaturo bakajya bayaha abadiyakoni, cyangwa bagatura bakoresheje bwa mobile money na konte.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye ibitekerezo byaba bayobozi bavuga ko ariko bikwiye kugenda, gusa pasiteri Ezira Mpyisi avuga ko iyi minsi abantu batemerewe kujya mu nsengero bidakuraho ko abantu bagomba gutanga amaturo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA