AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rusizi : Abajura batoboye ikigo cy’ishuri biba ibiribwa byinshi ku burangare bw’umuzamu

Rusizi : Abajura batoboye ikigo cy’ishuri biba ibiribwa byinshi ku burangare bw’umuzamu
4-05-2018 saa 11:05' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3450 | Ibitekerezo

Ku ishuri ryisumbuye rya Butambamo (Gs Butambamo) , riherereye mu murenge wa Nzahaha, akarere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, haravugwa abajura bapfumuye inyubako isanzwe ibikwamo ibiribwa by’abanyeshuri biba ibiribwa bitandukanye birimo amavuta, umuceri ndetse na za sesitomate.

Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 2 Gicurasi 2018, aho abajura bitwikiriye ijoro bapfumura iyi nyubako bibamo litiro zigera kuri 55 z’amavuta, imifuka 7 y’umuceri (Umufuka umwe ufite ibiro 10) banibye kandi na sesitomate uducupa 254 aho bivugwa ko byose byaturutse ku burangare bw’umuzamu urarira kuri iri shuri.

Ubuyobozi bw’iki kigo nibwo bwabonye mu gitondo cyo kuwa Kane ko iyi nyubako yapfumuwe mu gihe uyu muzamu urarira hano mu ijoro we yari yanatashye aho yireguye avuga ko bashobora kuba barapfumuye iyi nzu yagiye kurarira ahabitse za mudasobwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha iri shuri riherereyemo yabwiye Ukwezi.com ko ubu bujura budasanzwe buri ku rwego rwo hejuru muri uyu murenge ariko ahamya ko ibyibwe kuri GS Butambamo byatewe ahanini n’uburangare bw’umuzamu.

Gitifu wa Nzahaha kandi yakomeje avuga ko kuri ubu Urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri aka karere ruri gukora iperereza aho bamwe mu bakekwaho batangiye kubazwa uruhare rwabo muri ubu bujura buciye icyuho, aho mu bari kubazwa harimo n’uyu muzamu bivugwa ko yari yarangaye

Yagize ati “Nk’umuntu wari ushinzwe umutekano akaba ataratangiye amakuru ku gihe agomba kubazwa ubwo burangare”

Yavuze ko bashyizeho irondo ry’umwuga ndetse banashyiramo imbaraga cyane ko uyu murenge uri mu gice cy’icyaro aho usanga mu ijoro abaturage benshi baba baryamye abajura nabo bakaboneraho uko biba muri bwa bujura buciye icyuho.Aha ni kuri GS Butambamo, abajura bahapfumuye bibamo ibiribwa by’abanyeshuri
AMAFOTO : Ntakirutimana Alfred


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA