AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu Rwanda habonetse abandi barwayi batatu banduye coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi barwayi batatu banduye coronavirus
19-03-2020 saa 01:35' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 4919 | Ibitekerezo

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragara ku butaka bw’u Rwanda umubare w’abanduye ukomeza kugenda wiyongera ubu bakaba bamaze kuba cumi n’umwe (11) nyumo y’uko kuri uyu mugoroba wo ku itariki 18 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima itangaje abandi bantu batatu biyongera ku munani bari barasuzumwe bagasanga barwaye Covid-19, muri aba batatu hakaba harimo n’uwashakanye n’Umuhinde wagaragayeho iyi ndwara bwa mbere mu Rwanda.

• Umugore w’Umuhindekazi w’imyaka 37 wageze mu Rwanda ku itariki 8 Werurwe 2020 aturutse mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde akaba n’umugore w’umwe mu baherutse kugaragaraho iyi ndwara mu Rwanda.

• Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 26 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.

• Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 45 wageze mu Rwanda tariki ya 16 Werurwe 2020 aturutse mu Bubiligi anyuze mu Mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya.

Aba barwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi hashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugirango nabo basuzumwe ndetse banitabweho n’inzego z’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko u Rwanda rwahagaritse ingendo z’indege zose zijya cyangwa ziva mu Rwanda harimo na RwandAir zinyuze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, uyu mwanzuro ukazatangira kubahirizwa guhera tariki 20 Werurwe 2020 saa sita z’ijoro, ukazamara igihe cy’iminsi 30 ishobora kongerwa.

Mugihe cy’iyi minsi 30 indege zizaba zemerewe gukomeza ingendo zazo ni izikorera imizigo kimwe n’izikora ibikorwa by’ubutabazi.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika bakurikiza amabwiriza atangwa n’izego z’ubuzima hibandwa cyane ku gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko bitewe n’uko iki cyorezo kirimo gufata indi ntera igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego.

Ibimenyetso by’ingenzi by’indwara ya Coronavirus harimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Minisiteri y’Ubuzima isaba ko uwaba agaragaza ibi bimenyetso yakwihutira guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114, kohereza ubutumwa bwa Email kuri callcenter@rbc.gov.rw cyangwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri nomero +25 0781753012 cyangwa akaba yakwitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA