AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore w’imyaka 30 yafatanywe amasashe 30 000 atemewe mu Rwanda

Umugore w’imyaka 30 yafatanywe amasashe 30 000 atemewe mu Rwanda
27-12-2023 saa 08:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1799 | Ibitekerezo

Umugore w’imyaka 30 y’amavuko, yafatiwe na Polisi y’u Rwanda mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, afite umufuka urimo amasashe ibihumbi 30.

Uyu mugore yafashwe ari mu modoka yavaga mu Karere ka Rubavu yerecyeza mu ka Karongi, aza gufatirwa mu Kagari ka Kongo-Nili mu Murenge wa Gihango mu ijoro ryo ku ya 25 Ukuboza 2023 saa tatu n’igice.

Uwo mufuka yafatanywe, warimo amapaki 150 y’amasashe angana n’ibihumbi 30 ubaze isashe imwe ku yindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugore yafashwe ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo muhanda.

Yagize ati "Ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda nk’ibisanzwe, bareba iyubahirizwa ry’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, bafashe umugore wari mu modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Karongi nyuma y’uko bayihagaritse, barebyemo basanga harimo umufuka w’amasashe agera ku bihumbi 30, yari agiye gucururiza mu bice bitandukanye mu Karere ka Karongi.”

SP Karekezi yihanangirije abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe avuga ko nta na rimwe bizabahira kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bashyikirizwe ubutabera.

Yakomeje yibutsa abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’iz’imizigo kujya babanza bakayigenzura mu kwirinda ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe hari ibitemewe bisanzwe mu modoka.

Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko ; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. 

Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko ; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko ; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA