AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abasirikare b’u Burundi bafashwe mpiri na M23 bavuze ko babwirwaga ko bagiye kurwana n’Abanyarwanda

Abasirikare b’u Burundi bafashwe mpiri na M23 bavuze ko babwirwaga ko bagiye kurwana n’Abanyarwanda
5-02-2024 saa 05:40' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1053 | Ibitekerezo

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 mu rugamba ruhanganishije uyu mutwe na FARDC, bavuze ko ubwo bagezwaga muri Congo, bajyanywe mu birindiro babwirwa ko bagiye kurwana n’Abanyarwanda.

Ni nyuma y’uko uyu mutwe wa M23 wongeye gufata abandi basirikare b’u Burundi bari gufatanya na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.

Uyu mutwe werekanye aba basirikare mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, uvuga ko nubwo ubizi ko bitemewe, ariko wabikoze mu nyungu z’aba basirikare.

Abafashwe, barimo Adjudant Chef Ndikumasabo Therence, wavuze ko akomoka i Mwaro, akaba asanzwe ari muri Brigade ya 410 muri Diviziyo ya 4. Yavuze ko ari umugabo wubatse ufiteabana batatu.

Hafashwe kandi Adjudant Chef Nkurunziza, wavuze ko yinjiriye igisirikare i Bururi mu 1996, akaba yakoraga muri Etat major ya diviziyo ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.

Undi ni Caporal Chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001, akaba yayoborwaga na LT. Col. Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana batanu.

Hari na PRemier classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, akaba yaratorejwe i Mutukura ndetse afite umugore, hari kandi Premier classe Ndikumana Merence wo muri diviziyo ya 410, na Premier Classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.

Adjudant chef Nkurunziza yasobanuye urugendo rwo kuva mu Burundi baza kurwana muri Congo, aho yavuze ko bahawe impuzankano ya FARDC ndetse n’ibikoresho, ubundi burira indege yabagejeje i Goma.

Avuga ko ubwo bageraga i Goma, bahise bafata imodoka nini z’amakambyo, zahise zibajyana ahitwa Mushaki, ati “hanyuma duhita tujya ku ma posisiyo ku dusozi dutandukanye kugira ngo turwane n’Abanyarwanda.”

Yavuze ko bahurijwe hamwe n’abandi bagiye bavanwa ahantu hatandukanye, ku buryo bose hamwe bari hagati ya 600 na 700.

Abajijwe icyo basaba, yagize ati “Twebwe icyo dusaba nuko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugira ngo badusabire batuekure dusubire mu Burundi.”

Arongera ati “Ahubwo tukayisaba ko igihe Leta y’u Burundi yasaba M23 kuturekura kugira ngo dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi yabyoroshya ikaturekura kuko tuzi ko isanzwe yubahiriza uburenganzira bwa muntu dufatiye ku kuba kuva twafatwa kugeza uyu munsi tubona ko nta kibazo gikomeye twagize hanyuma tukajya guhumuriza imiryango yacu itazi uko turiho… »

M23 kandi yo yatangaje ko idafite ikibazo ku bisabwa n’aba basirikare, kuko uyu mutwe witeguye kuvugana n’ubutegetsi bw’u Burundi, kugira ngo ubusubize aba basirikare babwo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA