AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sandrine yahishuye impamvu akunda gusohokana n’abazungu bashaje

Sandrine yahishuye impamvu akunda gusohokana n’abazungu bashaje
3-03-2020 saa 13:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 23333 | Ibitekerezo

Umukobwa w’ umwirabura witwa Sandrine yavuze ibyiza byo gusohokana n’abagabo b’abazungu bakuze. Ngo ni impamvu ebyiri zirimo no kuba aba basaza bazi gukunda.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru 24jours ikunze kwandika inkuru zo muri Afurika zibanda ku nkuru zidasanzwe zivugwa muri Afurika.

Sandrine yavuze ko avuka mu muryango ukennye mu gihugu cya Cameroun aho kurya 3 ku munsi bimugora. Ngo yakuze yanga abazungu kuko ngo yabonaga ari abagome, kandi batita ku miryango yabo. Gusa ngo abasore n’abagabo bo mu gihugu cye yakunze bose bamubabarije umutima. Ati “Twamaraga kuryamana bagahita banjugunya”.

Uyu mukobwa yagiye kuri facebook afungura konti atangira kwaka ubucuti abazungu gusa. Yasabye ubucuti abazungu 100, barindwi barabumwemerera barimo uwitwa Jean Marie ari nawe ukuze kurusha abo bandi 6.
Sandrine avuga ko yatangiye kuganira na Jean Marie ageraho amusanga iwabo muri Cameroun , barashyingiranwa, hanyuma JM amujyana iwabo mu Bubiligi.

Avuga ko yaciye inyuma umugabo we Jean Marie akaryamana n’abagabo batatu b’abazungu bose bakuze, ngo icyo yabonye abasaza b’abazungu bahuriyeho ni uko umukobwa bakundana ariwe ugenzura ibijyanye n’urukundo, ngo iyo umusabye amafaranga ahita ayaguha.

Ati “Izo nshuti z’umugabo wanjye zantakajeho amayero ibihumbi 4 kugira ngo gusa turyamane, ariko umugabo wanjye ntabwo ajya amfuhira”.

Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye yubakiye umuryango wanjye inzu muri Cameroun, niwe unyishyurira amafaranga y’ishuri, niwe wishyurira musaza wanjye amafaranga y’ishuri muri kaminuza yo muri Cameroun arashaka no kuzatumira ababyeyi banjye mu Bubiligi bakansura akabishyurira itike y’indege. Abazungu bashaje ni abana beza muri make”

Avuga ko icyo bisaba ari uko umufata neza mu gitanda, ukamukorera ibintu atazigera yibagirwa ubundi ukigarurira umutima n’ikofi ye. Ati “Ntabwo bafuha kandi bazi gukunda no kubigaragaza”.

Sandrine avuga ko iyo ubonye umuzungu ukuze mukundana uba utomboye neza ati “Abahungu b’Abanyafurika bagira amahane kandi baguca inyuma bakanakohereza iwanyu. Jeam Marie ntarankoza n’urushyi habe no kumbwira nabi”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA