konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibya Perezida Trump n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni basambanye bigiye gushyirwa hanze

Ibya Perezida Trump n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni basambanye bigiye gushyirwa hanze
15-02-2018 saa 14:13' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2637 | Ibitekerezo

Gina Rodriguez, umujyanama ndetse akaba ari nawe ureberera inyungu za Stormy Daniels, Umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni uvuga ko yasambanye na Perezida Donald Trump yahamije ko kugeza ubu umukiriya we yiteguye gushyira hanze amabanga yose yari yarahishwe ku bijyanye n’umubano we na Perezida Trump.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018, nibwo uyu mujyanama yabibwiye itangazamakuru rya hariya muri Leta Zunze Ubumwe za America ko hari amasezerano yabayeho hagati ya Trump n’uyu mugore ndetse kuri ubu akaba yose agiye gushyirwa hanze.

Ibya Perezida Trump n’uyu mukinnyi wa filimi z’urukozasoni umushinja ko basambanye bikomeje kuba agateraranzamba dore ko mu ntangiro z’iki Cyumweru aribwo hagiye ahagaragara amakuru y’uko Umunyamategeko wa Trump witwa Michael Cohen yishyuye akayabo k’amadorali ibihumbi ijana na mirongo itatu ($130, 000), uyu Stormy Daniels kugira ngo atazashyira ahagaragara ukuri ariko kuri ubu ngo byose umugore yiteguye kubishyira ahagaragara.

Uyu munyamategeko wa Trump ariko ibi byo gutanga aka kayabo biturutse kuri Trump we abihakana yivuye inyuma akavuga ko amafaranga yahaye uyu mukobwa atari ayo kugira ngo atavuga ko yaryamanye na Trump ahubwo byari ukugira ngo atangiza izina rya Trump icyo gihe warimo yiyimamariza kuba Perezida, ikindi kandi ngo kwari ukurinda isura y’ibikorwa bya Trump ‘Trump Organization ‘

Kugeza ubu Perezida Trump ntacyo aratangaza kuri uyu mukobwa umwotsa igitutu ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Amerika (White House) byamaganye byivuye inyuma ibivugwa n’uyu mukobwa hatangazwa ko ari ibinyoma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...