konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya: Uwari Intumwa nkuru ya Leta yeguye ahita asimbuzwa

Kenya: Uwari Intumwa nkuru ya Leta  yeguye ahita asimbuzwa
13-02-2018 saa 15:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 963 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, nibwo Prof. Githu Muigai wari Intumwa nkuru ya Leta (Attorney General) ndetse akaba yari n’inshuti ya hafi ya Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yasezeye kuri iyi mirimo ndetse ahita asimbuzwa.

Mu ibaruwa yanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida Uhuru Kenyatta, iturutse mu biro bya Perezida w’igihugu cya Kenya yagiraga iti “Nshuti banya Kenya, uyu munsi tariki 13 Gashyantare 2018, nakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Prof. Githu Muigai asezera ku mirimo ye yo kuba Intumwa nkuru ya Leta (Attorney General) kuri ubu tukaba twashyizeho uwo kumusimbura”

Iyi baruwa yanditswe na Perezida Kenyatta ikomeza ivuga ko agendeye ku bubasha ahabwa n’amategeko mu ngingo ya 156 y’Itegeko Nshinga rya Kenya, ashyizeho Hon. Paul Kihara Kariuki nk’ugomba gusimbura Prof. Muigai ndetse akazemezwa bidasubirwaho n’inama y’Abaminisitiri itaha

Prof. Muigai wari umaze imyaka 6 n’igice kuri uyu mwanya ndetse akaba yanafatwaga nk’umwe mu nshuti za hafi za Perezida Kenyatta

Perezida Kenyatta kandi uyu munsi yahise ashyiraho abandi bayobozi bashya harimo n’abambasaderi batandukanye nka Abdikadir Hussein Mohammed wabaye Ambasaderi wa Kenya muri Koreya y’Amajyepfo. Hon. Paul Kihara Kariuki , wagizwe intumwa nkuru ya Leta ya Kenya Prof. Githu Muigai wari intumwa nkuru ya Leta muri Kenya yamaze gusezera kuri iyi mirimo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...