konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida wa Botswana ukiri ingaragu ku myaka 64, yemeje ko agiye kurongora ikizungerezi

Perezida wa Botswana ukiri ingaragu ku myaka 64, yemeje ko agiye kurongora ikizungerezi
2-02-2018 saa 16:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7167 | Ibitekerezo 4

Seretse Khama Ian Khama w’imyaka 64 y’amavuko, ni Perezida w’igihugu cya Botswana kuva muri 2008, umwanya yagiyeho nyuma yo kuba umugaba w’ingabo z’iki gihugu, no kuba Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 1998 kugeza muri 2008. Uyu mukuru w’igihugu, niwe mu perezida wa Afurika umaze imyaka myinshi ari ingaragu, ndetse ibijyanye no gushaka umugore we yagiye abivugaho ibintu bitangaje. Gusa ubu inkuru irimo kuvugwa cyane mu gihugu cye, ni iy’uko yatangaje ko agiye gushaka umugore w’ikizungerezi kandi ibyo akaba azabikora vuba nyuma yo gusimburwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Perezida Ian Khama wabaye umusirikare ukomeye mu gihugu cye, ni umuhungu wa Serethe Khama wabayeho kuva tariki 1 Nyakanga 1921 kugeza tariki 13 Nyakanga 1980 ubwo yatabarukaga. Uyu yari umuntu ukomeye muri Botswana, kuko yaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu, akanaba Perezida kuva mu 1966 kugeza mu 1980 ubwo yapfaga.

Umukambwe Perezida Ian Khama ukuri ingaragu ku myaka ye 64, yavuze ko azashaka umugore mwiza cyane tariki 1 Mata 2018, nyuma yo gusimburwa ku butegetsi nk’uko ibinyamakuru byo mu gihugu cye byabitangaje. Ikinyamakuru The Mmegionline cyavuze ko Perezida ibi yabitangarije ahitwa Masunga, mu gikorwa cyo gusezera ku butegetsi kuko azasimburwa tariki 31 Werurwe 2018 na Mokgweetsi Masisi usanzwe ari visi Perezida we.

Perezida Ian Khama ati: "Nyuma ya tariki 1 Mata 2018 [maze kuva ku butegetsi], nzasaba Kgosi Maruje na Depite Butale Biggie bamfashe gushaka umugore mwiza nanjye". Aba bagabo babiri yavuze azitabaza, ni abayobozi bakuru b’igihugu cye bari kumwe ahitwa Masunga, maze baza kwerekana abagore babo beza, nawe avuga ko bazamufasha gushaka umugore w’igitangaza, kuburyo ngo azaba ari umwe mu bafite abagore beza muri Botswana.

Menya ibintu 5 byihariye ukwiye kumenya kuri Perezida Ian Khama:

1. N’ubwo Ian Khama akiri ingaragu ku myaka 64, avuga ko azashyira agashaka

JPEG - 80 kb

Mu mwaka wa 2010, Perezida Ian Khama yasekeje abari bitabiriye inama y’ishyaka rye, ubwo yavugaga umugore azashaka uko azaba ameze n’ibyo azaba yujuje. Yavuze ko ashaka umugore muremure, unanutse kandi ufite uburanga buhambaye, maze atembagaza imbaga ubwo yatangaga urugero kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Madamu Botlhogile Tshreletso aho yagize ati: "Sinshaka umugore umeze nk’uyu. Yajya agorwa no kwinjira mu muryango kubera umubyibuho, yajya yicara mu ntebe zo mu nzu cyangwa mu modoka akazangiza."

Gusa kenshi yagiye avuga ko atabasha gutunga umugore kuko yajya amusaba kumugenera umwanya munini kandi akazi aba yifitiye katabimwemerera, akagaragaza ko abafite abagore baba bafite umutwaro utoroshye bikoreye.

2. N’ubwo nta bakobwa benshi bizwi ko bigeze bakundana, ababyeyi be bo bakundanye urukundo rwanditswe mu mateka

JPEG - 61.1 kb

Seretse Khama ukomoka muri Botswana na Ruth Williams Khama, umuzungukazi wakomokaga mu Bwongereza, bahungiye mu Bwongereza mu 1948 ari naho uyu Ian Khama baje kumubyarira. Babaye mu buhungiro kugeza mu 1956, kandi bahunze bahigwa kuko bari bashakanye badahuje ibara ry’uruhu, bagakundana urukundo ruhambaye mu gihe icyo gihe abirabura bafatwaga nk’aho atari abantu.

Umunya Tanzania Julius Nyerere, we yavuze ko urukundo rw’aba babyeyi ba Perezida Ian Khama rwari agatangaza, kuko ubwo batangazaga ibyo kubana, uyu muzungukazi Ruth yahise yirukanwa ku kazi na Se umubyara akamwirukana iwe mu rugo, hanyuma n’abantu bose bo mu muryango wa Seretse bakamagana ko ashakana n’umuzungukazi. Uru rukundo rwateje ibibazo bikomeye mu bihugu byakoronizwaga n’Abongereza birimo Botswana na Afurika y’Epfo, cyane ko umusore yavukaga mu muryango wa cyami, biza kurangira bafashe icyemezo cyo kuba impunzi bajya kuba mu Bwongereza.

3. Perezida Ian Khama yarwanyije bikomeye kunywa inzoga mu gihugu cye

JPEG - 62 kb

Kuva yagirwa Perezida, Ian Khama yarwanyije yivuye inyuma ubusinzi bwari bumaze gufata indi ntera muri Botswana cyane cyane mu rubyiruko. Iki gihugu kiri mu bikize cyane kuri zahabu muri Afrika, abaturage bacyo bagira umuco wo kunywa inzoga guhera mu gitondo kugeza nimugoroba, dore ko ubuzima butabagora kuko Leta ibishyurira amashuri kugeza muri Kaminuza, kandi kwivuza bikaba ari ubuntu. Ian Khama we rero yahise ashyiraho imisoro y’inyongera ku nzoga ingana na 50% kugirango zirusheho guhenda, n’ubwo bitabuza abaturage kuzinywa cyane kugeza n’ubu.

4. Perezida Khama ajya yitwarira indege mu ruzinduko rw’akazi

JPEG - 34 kb

Perezida Ian Khama, yahoze ari umukomando ukomeye mu gisirikare cya Botswana, akaba yari afite ibyangombwa byo gutwara indege. Akenshi mu ngendo z’akazi ke, ajya yitwarira ubwe indege agendamo. N’ubwo ubutegetsi bwe butagendera ku mahame y’ubutegetsi bwa gisirikare, Perezida Ian Khama ntiyigeze yemera kureka ipeti rye rya Lieutenant General.

5. Ni we mukuru w’igihugu cya Afurika unenga byeruye bagenzi be bagundiriye ubutegetsi n’abanyagitugu

JPEG - 71.8 kb

N’ubwo abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bashyigikirana ku bijyanye no kutava ku butegetsi, Perezida Ian Khama we ntabikozwa kuko yagiye anenga abantu nka Robert Mugabe abashinja kugundira ubutegetsi no kuyoboza igitugu. Yibasiye kandi Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir n’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Levy Mwanawasa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Toto Kuya 4-02-2018

Sinzi niba hakenewe Gene zabazungu ngo abategetsi ba Africa bumve ko bagomba ku butegetsi mu Mahoro badahinduye Constitution. Congs Kama. Be blessed

Aline Kuya 3-02-2018

Congrs to president of Botswana your collect but try to build your family( wife and kids) Thanks

Aline Kuya 3-02-2018

Congrs to president of Botswana your collect but try to build your family( wife and kids) Thanks

Schola Kuya 3-02-2018

Njye ndabona ari umuntu ushyira mu gaciro kdi wicisha bugufi, Africa ikeneye nkaba

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...